Nyandwi Saddam wahoze muri Rayon yambitse impeta umukobwa bamaze imyaka 4 bakundana(Amafoto)

Nyandwi Saddam wahoze muri Rayon yambitse impeta umukobwa bamaze imyaka 4 bakundana(Amafoto)

Myugariro w’iburyo muri Musanze FC, Nyandwi Saddam, yaraye ateye ivi asaba umukunzi we, Cyuzuzo Denise, kuzamubera umugore.

Nyandwi yatereye ivi kuri Heart Land Hotel i Nyamirambo ejo ku Cyumweru, ndetse umukunzi we, Cyuzuzo Denise amwemera kuzamubera umugore.

Uyu mukinnyi wakiniye Espoir FC na Rayon Sports, yavuze ko kuba Cyuzuzo yemeye kuzamubera umugore kuko yasanze ari umukobwa mwiza kandi witonda.

Ati “Namukundiye ko ari umwana witonda kandi mu gihe cy’imyaka ine tumaranye nagize igihe cyo kubona ko ari we ukwiye kuba umukunzi wanjye. Ndashimana Imana.”

Nyandwi yavuze ko kandi yakunze Cyuzuzo ubwo yamubonaga bwa mbere ari kujya mu myitozo.

Ati “Nari ngiye mu myitozo, mubona ku muhanda ndamuvugisha, ambwira ko nazamusanga iwabo. Tumenyana guhera icyo gihe.”

Nyandwi yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports mu 2017 avuye muri Espoir FC, ku masezerano y’imyaka ibiri yarangiye muri Nyakanga 2019, ariko ayivamo mu mpera z’uwo mwaka.

Uyu mukinnyi wageranye na Rayon Sports muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2018, yatwaranye nayo kandi igikombe cya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Muri 2017 Nyandwi yahamagawe inshuro ebyiri mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yiteguraga imikino yo gushaka itike ya CHAN ya 2018.

Cyuzuzo Denise yambitswe impeta na Nyandwi Saddam

Nyandwi Saddam amaze imyaka ine akundana na Cyuzuzo Denise

Rayon Sports itsinze LLB igera muri 1/4, yohereza mu rugo APR yari iyihanze  amaso - Teradig News

Saddam ari mu bahesheje Rayon Sports itike ya 1/4 cya Caf Confederation Cup