Nyanza: Ambulance yaraye ikoze impanuka umurwayi yari itwaye arapfa

Nyanza: Ambulance yaraye ikoze impanuka umurwayi yari itwaye arapfa

Kuri uyu wa Kane saa 17h40 imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Nyanza yakoze impanuka umurwayi yari ijyanye kwa muganga ahita apfa. Abandi yari itwaye bakomeretse.

Amakuru avuga ko iriya mbangukiragutabara ishobora kuba yakoze impanuka kubera umuvuduko mwinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana aho impanuka yabereye, Egide Bizimana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bishoboka ko umushoferi yirukaga cyane.

Ati: “Urebye usanga yirukaga kuko imodoka yataye ikerekezo yarimo, bivuze ko yirukaga rwose.”

Avuga ko muri iriya mbangukiragutabara harimo umushoferi wayo, umuforomo n’umurwaza.

Aba bakomeretse ariko baje kuvurwa barataha, naho nyakwigendera we umurambo we uracyari ku Bitaro bya Nyanza biri mu murenge wa Busasamana.

Impanuka yabereye ahantu urenze ahitwa ‘Ku Bigega’ hafi y’Ibiro by’Umuryango FPR-Inkotanyi ahari ikoni. Yari ikuye umurwayi kuri Poste de Sante ya Nyamiyaga imujyanye ku Bitaro bya Nyanza.

Amakuru avuga ko kubera umuvuduko umushoferi yakatiye umumotari imidoka ita umuhanda.

 

Umurwayi wari uzanywe kwa muganga ngo baramire ubuzima bwe yabusize muri iyi Ambulance

Ngo yakatiye umumotari imodoka ita umuhanda

Uko niko yabaye nyuma yo kugwa