Nyarugenge: Hafatiwe imodoka ipakiye ibicuruzwa bya magendu

Nyarugenge: Hafatiwe imodoka ipakiye ibicuruzwa bya magendu

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 12 Mata, Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo, yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Isuzu Trooper ipakiye ibicuruzwa bya magendu bitandukanye.

Iyo modoka yari itwawe n’umugabo w’imyaka 33 yari ipakiye ibicuruzwa birimo amabaro 10 y’imyenda ya caguwa, amasafuriya 127 n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi avuga ko iyo modoka yafatiwe mu kagari ka Cyivugiza n’abapolisi bari mu kazi.

Yagize ati "Abapolisi bari mu kazi bagenzura imodoka zikora zidafite ibyangombwa byuzuye ndetse n’izitwara ibintu bitemewe, mu kuyigenzura niko kuyifatana iyi magendu.”

Uwari uyitwaye yavuze ko yahawe ikiraka cyo kugeza ibi bicuruzwa mu Mujyi abikuye mu y’indi modoka ku giti k’inyoni.

CIP Umutesi avuga ko kariya gace gakunze kuba inzira y’abatunda bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge na magendu, ari nayo mpamvu Polisi ikunze kuhabafatira, yongeraho ko nubwo uyu mugabo avuga ko ari ikiraka yahawe atavuga imodoka yabimuhaye aho yavaga ndetse naba nyirabyo.

Yavuze ko ibi bicuruzwa byahise bishyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu( Revenue Protection Unit) ishami rya Nyarugenge.

Akomeza avuga ko ubucuruzi bwa magendu budindiza ubukungu n’iterambere by’igihugu, aho usanga ibicuruzwa bikorerwa mu nganda z’imbere mu gihugu cyangwa byinjijwe mu buryo bwemewe n’amategeko bitagurwa cyangwa se bikagurwa ku giciro cyo hasi.

Yongeraho ko magendu inyereza imisoro n’amahoro kandi ariyo yubaka ibikorwaremezo nk’amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi. Asaba buri wese kuyirwanya no gutanga amakuru y’abayicuruza kuko igira ingaruka ku muryango nyarwanda.

Ingingo ya 199 mu mategeko agenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ritegenya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanwe. Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mu gihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari ya Amerika atarenze 5000$.