Nyarugenge: Ngo yanze ko bamusaka yirutse baramurasa arapfa

Nyarugenge: Ngo yanze ko bamusaka yirutse baramurasa arapfa

Ibi byaraye bibereye mu mudugudu wa Rwampala, Akagari ka Rwampala umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Umwe mu batuye muri kariya gace yabwiye Umuseke ko yaciye aho byari bimaze kubera saa mbiri z’ijoro.

Avuga ko uwarashwe ngo yari umusore ufite umusatsi mwinshi, ufite urubavu ruringaniye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Goretti na we yemeje ayo makuru.

Avuga ko Polisi yari yagerageje uko ishoboye ngo uriya musore ahagarare bamushyikirize Ubugenzacyaha ariko arabyanga ariruka.

Ati: “ Uriya musore inzego z’umutekano zamusabye guhagarara kugira ngo zimusake aranga ariruka araraswa arapfa. Nyuma bamusanganye udupfunyika 284 tw’urumogi.”

Ngo nta kimuranga na kimwe bamusanganye, ariko ngo ugereranyije afite imyaka nka 23 y’amavuko.

CIP Umutesi yongeye gusaba umuntu uwo ari we wese kujya yemera ibyo ushinzwe umutekano amusabye, yaba afatiwe mu cyuho akabyemera ntashake kwiruka kuko bishobora gutuma ahasiga ubuzima.