Nyarugenge: Yiyitaga umubikira agasengera abakobwa ‘nyuma akabiba’

Kuri uyu wa Kane umukobwa witwa Kuradusenge w’imyaka 29 yafatiwe muri gare ya Nyabugongo akurikiranyweho gutekera imitwe abakobwa bagenzi be, yababeshyaga ko ari Umubikira usengera ibibazo by’abantu nyuma akabiba ‘bagiye mu Mwuka’.

Nyarugenge: Yiyitaga umubikira agasengera abakobwa ‘nyuma akabiba’

Kuri uyu wa Kane umukobwa witwa Kuradusenge w’imyaka 29 yafatiwe muri gare ya Nyabugongo akurikiranyweho gutekera imitwe abakobwa bagenzi be, yababeshyaga ko ari Umubikira usengera ibibazo by’abantu nyuma akabiba ‘bagiye mu Mwuka’.

Kuradusenge ngo yiyitaga umubikira agasengera abakobwa nyuma akabiba

Cyane ngo yibaga ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa na telefoni ngendanwa zihenze.

Ngo yiyitaga umubikira agahamagara abakobwa akabajyana mu byumba bacumbikwamo n’abari ku rugendo (lodge), akabasengera nyuma mu buryo butazwi ikibitera, bagata ubwenge akabiba mudasobwa na telefoni.

Umuseke wamenye ko hari umukobwa witwa Ingabire w’imyaka 21 yahamagaye amubwira ko bamuroze, amusaba ko bahura akamusengera.

Ngo baje guhurira i Nyabugogo mu nzu bacumbikiramo abari ku rugendo yitwa Ebenezer. Icyo gihe hari taliki 20 Werurwe, 2019.

Binjiyemo aramusengera nyuma ngo aza kumutwara mudasobwa ebyiri zo mu bwoko bwa Positivo na telefoni eshatu zirimo Techno  Spark 2, Techno Y4, na Sumsang S6 Edge.

Mu gikapu yabimwibiyemo kandi ngo harimo na telefoni nto ya Techno n’amafaranga y’u Rwanda 18 500.

Ku wa kane tariki 11 Mata, ukekwaho kwiyita umubikira akiba abandi bakobwa yatawe muri yombi bamusanga imwe muri ziriya telefoni yo mu bwoko bwa Techno Spark 2 na mudasobwa ya Positivo.

Kuradusenge ngo yiyitaga umubikira agasengera abakobwa nyuma akabiba

Inzego z’umutekano zamufatiye i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali agiye gutekera umutwe undi mukobwa witwa Ndacyayisenga.

Uyu na we yari yamusabye kuza yitwaje mudasobwa ebyiri n’amafaranga 150 000.

Police y’u Rwanda isaba abaturage cyane cyane abatuye mu Mujyi wa Kigali kwitwararika ku batekamutse. CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye Umuseke ko bigayitse kubona umukobwa ukiri muto yiyita ko ari Umubikira agatekera imitwe abantu.

Uyu muvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko ibyo uriya mukobwa akurikiranyweho byasebeje Ababikira kuko ubusanzwe ari abantu beza, bakora ibintu ku murongo kandi ngo bakagira aho babikorera hazwi hemewe.

Ati: “Turasaba abantu kwitwararika bakirinda abatekamutwe, kandi abatekamutwe na bo bakabireka bagakoresha amaboko n’ubwonko bwabo, bakarya ibyo bavunikiye aho kwica amategeko batekera abantu imitwe.”

Ukurikiranyweho buriya butekamutwe yajyanywe kuri RIB ya Kimisagara.

Ingingo ya 318: Kwambura ikintu cy‟undi hakoreshejwe amayeri

Umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy‟undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y‟ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).