Nyaruguru: Abaturage bavuze ukuntu aribo bifatiye Kizito Mihigo

Nyaruguru: Abaturage bavuze ukuntu aribo bifatiye Kizito Mihigo

Umuhanzi Kizito Mihigo biremezwa n’abaturage bo mu Murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru ko yajyanywe n’inzego z’umutekano amaze gufatirwa hafi y’umupaka w’u Rwanda n’ u Burundi.

Amakuru ku ifatwa rye yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 13 Gashyantare.

Kugeza ubu, nta rwego bireba ruratangaza iby’ifatwa rya Kizito Mihigo. Inzego z’umutekano by’umwihariko nk’ Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ndetse na Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, bose bavuga ko nta makuru barabona kuri Kizito Mihigo.

Umuturage wo mu gace bivugwa ko yafatiwemo yabwiye BBC ko yabonye uyu muhanzi asanzwe azwi neza, ari kumwe n’abagabo babiri, bahagaritswe n’abaturage bagahamagara abasirikare.

Ati: "Ni mu murenge wa Nyabimata mu kagari ka Remera mu mudugudu wa Kivugiza, niho ndi nanjye. Ako gacentre niko kanyuma kari hafi y’umupaka. Abaturage bavugaga ko bafashe abo bagabo baca mu nzira za panya bagana ku mupaka."

Yakomeje agaira ati "Njyewe uko namubonye yari ameze nk’abakerarugendo, yari afite igikapu kinini kiremereye agihetse ubona ko ari umuntu ufite urugendo."

Uyu muturage avuga ko abaturage bahamagaye abasirikare nyuma hakaza n’abapolisi, ko aribo bahise bajyana Kizito n’aba bagabo babiri bari kumwe nawe

Mu 2015, Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 amaze kwemera no guhamwa n’ibyaha birimo kugerageza kugirira nabi perezida Paul Kagame no kwangisha rubanda ubutegetsi.

Yarekuwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa cyenda 2018.

Abaturage b’aho yafatiwe bavuga ko bishoboka ko Kizito Mihigo - usanzwe aba anakorera ibikorwa bye muzika muri Kigali - yari agiye gutoroka akava mu Rwanda.

Umuntu warekuwe ku mbabazi za perezida ategekwa kujya kwiyereka ubushinjacyaha buri kwezi no gusohoka mu gihugu abiherewe uruhushya n’urwego rushinzwe ubucamanza.

Kuba Kizito yahagarikiwe imbere mu gihugu ku butaka bw’u Rwanda ibimenyetso byemeza ko yari mu rugendo atorotse igihugu bishobora kudahita biboneka.

Ntiharamenyekana niba Kizito Mihigo yafunzwe n’ibyo akekwaho cyangwa se atakomeje guhagarikwa nyuma yo gufatirwa muri Nyaruguru.