Nyirangondo arasaba Bruce Melody na Dj Pius ibiganiro ku jwi rye bakoresheje mu ndirimbo yabo bitaba ibyo akitabaza ubuyobozi

Nyirangondo arasaba Bruce Melody na Dj Pius ibiganiro ku jwi rye bakoresheje mu ndirimbo yabo bitaba ibyo akitabaza ubuyobozi

Mu karere ka gisagara umurenge wa ndora niho umukecuru witwa Nyirangondo esperancia avuga Ni umukecuru uvugako yujuje imyaka 87 gusa iri zina sibenshi barizi uretseko uramutse warumvise ijambo ababakobwa bafite ubushyuhe wahita umumenya.

Ubwo yabazwaga iby’imyitwarire y’abana babangavu yasubije ko bagomba gukora ibyabo ati igihe bafite ubushyuhe se wababwira bakakumva,mu ijwi rye ryumvikanye avugako abakobwa bafite ubushyuhe n’abasore bafite ubushyuhe niyo umuhanzi Dj pius afatanije na Bruce Melody bashingiyeho bakora indirimbo ubushyuhe yaje no kumvikanamo ijwi ryuyu mukecuru.

Iyi ndirimbo imaze kujya hanze aba bahanzi bagiye bumvikana cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda bavuga ko bagiye kureba uyu mukecuru bakamusaba uburenganzira bwo gukoresha ijwi rye mu ndirimbo yabo,uyu mukecuru avugako yababajwe ndetse atewe agahinda n’abahanzi bakoresheje ijwi rye batamubwiye.

Ubwo Umukobwa we babana munzu ya bonyine yaganiraga n’itangazamakuru yavuzeko we na nyina babayeho mu buzima butaboroheye uretse ngo ingoboka ya FARGE ipfa kubafasha gucuma iminsi uyu mukecuru bavuga ko arya utuntu tworoshye ngo gusa natwo dusaba ifaranga Kandi ntaryo.
Agaruka kubyuko haba haruwaje kumusasaba uburenganzira bwo gukoresha ijwi rye mu ndirimbo ubushyuhe Nyirangondo yavuzeko ntawe yigeze abona.

Uretse abana baza kureba mukecuru bamuha urwamenyo ngo yavuzeko bafite ubushyuhe avugako Hari n’abaturanyi baza bamuvugiraho ngo yageze no kuri radio,ubwo Umukobwa we babana yongeraga kubazwa niba ntabantu bigeze baza kureba mukecuru ngo babe bamusaba n’uburenganzira nawe yunze mu rya nyina ko ntabo yigeze abona.

Abajijwe icyifuzo cye yasabye ko baza bakaganira na mama we bagahesha agaciro amagambo ya mukecuru bakoresheje mu nyungu zabo bwite,gusa uyu mwana we yavuzeko nihatagira igikorwa hazitabazwa ubuyobozi.
Asoza uyu mukecuru yasabye ko yafashwa akajya abasha kubona ikimutunga asaba abakoresheje amagambo ye kumusindagiza.

Indirimbo ubushyuhe yumvikanamo ijwi rya Nyirangondo