Nyuma ya Raurent Nkusi,Leonard noneho na Mpambara Frederic wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana

Nyuma ya Raurent Nkusi,Leonard noneho na Mpambara Frederic wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana

Mpambara Frederic wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubukungu yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, abaye umuhanga wa 3 igihugu kibuze mu gihe kitageze k’ukwezi kumwe nyuma ya Prof Laurent Nkusi na Kagemanyi Leonard.

Amakuru atangwa n’umuryango wa Mpambara avuga ko ejo yari muzima ndetse ngo yakoze n’akazi ke bisanzwe, gusa ngo yagiraga ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso. Umuryango we uvuga ko byageze nijoro ababwira ko ari kubabara cyane.

Abo Mpambara yigishije n’abo yigishaga bavuga ko yari umwarimu w’umuhanga kandi ukunda Imana. Umwe mubo yigishije yagize ati “Mbere yo gutangira isomo yabanzaga gusenga yanarisoza agasenga”.

Abamuzi bavuga ko yari umuntu ukunda abantu,uzi kuganira kandi akaba n’umujyanama mwiza mu bijyanye n’imibanire hagati y’abantu.

Mpambara Frederic yakoze imyaka irenga 10 muri Kaminuza y’Abadivandiste b’umunsi wa karindwi ari umwarimu, yari amaze umwaka umwe n’amezi 10 atangiye kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubukungu.

Abaye undi muhanga u Rwanda rubuze nyuma ya Prof Laurent Nkusi wari umwarimu muri Kaminuza akaba n’umwanditsi w’ibitabo, wanakoze imirimo itandukanye muri guverinoma y’u Rwanda witabye Imana tariki 18 Gicurasi 2020 afite imyaka 70 y’amavuko na Kagemanyi Leonard wakoreye Kaminuza y’u Rwanda witabye Imana nyuma y’imyaka ibiri agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Hari amakuru avuga ko Kagemanyi Leonard igare ryamugonze avuye mu kiriyo cya Prof Laurent Nkusi akajyanwa mu bitaro bya CHUK ari naho yaje kugwa tariki 23 Gicurasi.

Frederic Mpambara witeguraga guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga Phd yigishaga isomo rya Financial Management, Advanced Financial Management na Operations Management

Kagemanyi Leonard wakoreye Kaminuza y’u Rwanda witabye Imana nyuma y’iminsi mike Laurent Nkusi atabarutse