Nyuma ya shampiyona, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakaniye gutwara Champions League

Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Frederick avuga ko nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ubu bihaye intego yo kuzatwara igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwabo muri Afurika kizwi nka Champions League.

Muhirwa yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Rayon Sports nisohokera u Rwanda nk’ikipe yabaye iya mbere iwabo intego ari ugutwara igikombe  kuko ubwo igiherukamo yagarukiye muri ¼ k’iryo rushanwa.

Yanavuze ko n’ubwo Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona, ngo gutwara ibikombe kuri bo bitararangiye kuko ubu imbaraga zigiye gushyirwa mu gikombe cy’Amahoro.

Yavuze ko ibihe byiza bagize mu mwaka wa 2018-2019 ari ugutsinda APR FC kuko  ari yo kipe banapimiraho umutoza ko akomeye.

Ati “Ibindi bihe byiza bya Rayon Sports ni igihe itsindira iwayo Gormahia yo muri Kenya igahita inayikuramo. ni ibihe nk’aba Rayons tutazibagirwa cyane.”

Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 69 mu mikino 29, ikaba ikutrikiwe na mukeba wayo APR FC ifite amanota 62.

Biteganyijwe ko iyi kipe izashyikirizwa igikombe ku mugaragaro, ku wa 1 Kamena 2019, ku munsi wa nyuma wa shampiyona, ubwo izaba yakiriye Marines FC.

Mu gikombe cy’Amahoro kizatangira ku wa 4 Kamena 2019 Rayon Sports izatangira ihura na AS Kigali mu majonjora.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimana n’abafana batabatengushye kuri uyu mukino