Nyuma y'ibimaze iminsi bimuvugwaho Munyakazi Sadate dore ubutumwa yageneye abafana ba Rayon Sports

Nyuma y'ibimaze iminsi bimuvugwaho Munyakazi Sadate dore ubutumwa yageneye abafana ba Rayon Sports

Hamaze iminsi hari amakuru atandukanye mu kipe ya Rayon Sports ndetse cyane cyane ku muyobozi wayo Munyakazi Sadate yavugwagaho ibintu bitari byiza ndetse bamwe bakivuza ko yakwegura cyangwa akirukanwa kuko ikipe yamurenze.

Nubwo atigeze agira icyo abitangazaho noneho hari ubutumwa burebure yageneye abafana ba Rayon sports

Yagize ati:Maze Iminsi numva amakuru menshi ndetse amenshi muriyo bamwe akabahangayikisha,

Numvise abavuga ko ngiye kwirukanwa, kwegura, ... yewe numvise nabahuza kwitaba kwanjye muri Ferwafa nibyo byose, abenshi mwarampamagaye mu nkomeza ndetse mu mbwira ko mu nsengera, mbikuye ku mutima ndabibashimiye.

Mu nkundire ngire icyo mvuga kuri ibyo bimaze iminsi bivugwa :

1. Kwitaba muri FERWAFA ni ibisanzwe kdi ntakindi kibyihishe inyuma;

2. Abavuga ko twashimuse RAYON SPORTS tukayiha abafana bibumbiye muri FAN CLUB abo ndabibutsa ko RAYON SPORTS yacu ari iyavukiye i Nyanza mu Mwaka wa 1965 ihabwa ubuzima gatozi na arrête ministeriel No 72/01 yo kuwa 25/05/1968, ngiyo Rayon Sports y'i Nyaza ikaba itandukanye cyane niyavutse muri 2013 ikavukira Kicukiro kuko Umuntu witwa kanaka wavukiye i Nyanza muri 1965 atandukanye nuwo bitiranwa wavukiye Kicukiro muri 2013;

3. Itegeko rigenga imiryango itegamiye kuri Leta mu ngingo ya 40 ivuga ko abari basanganwe ubuzima gatozi mbere yuko rijyaho batongera kubwaka;

4. Ubuyobozi intego yacu ni ugukorera mu mucyo tukita ibintu uko byitwa tugaha RAYON SPORTS banyirayo aribo mwebwe nabo muhagarariye uwumva ko azaza gusenya ibyagezweho ngo abambure uburenganzira bwanyu uwo muzamundekere kuko nkiri wawundi utemerera abantu nkabo, ingufu turi nazo, ubushake turi nabwo ibi tukaba tubikesha icyizere dufitiwe namwe ndetse na abandi bashaka kubaka Fondation ikomeye, icyizere kdi tugikomora ku murongo mwiza twahawe n'Ubuyobozi bukuru bw'Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika;

5. Rayon Sports nyoboye ni ibumbiye hamwe ama miliyoni na ma miliyoni y'abanyarwanda bayikunda kdi muhagarariye mu matsinda muyoboye, iyo yashinzwe muri 1965 i Nyanza ntaho ihuriye niyabaringa ngo abantu 480 ubundi ngo 250 ubundi ngo 125 bashingiye Kicukiro muri 2013 birirwa baririmba ngo yarashimuswe, nta ushimuta ikintu kitabaho kdi mbasezeranyije ko ntawuzabaka uburenganzira bwa Equipe mwihebeye kuko ntawuzemera ko inyungu rusange za abantu benshi zigarurirwa n'agatsinda ka abantu bacye;

6. Ibyabaye byose muri iyi minsi byatweretse byinshi binatwigisha Isomo rikomeye, icyo nabonyemo nuko urugendo rwo kubaka rutoroha ariko abasenya bishobora kwihuta, tuzakomeza gushyira ibintu ku murongo kugeza bikunze gusa mwibuke ko nta mpinduka yoroha ariko dufatanyije tuzabigeraho;

7. Abakoze amakosa anyuranye twumve ko bibaho tuberere imbuto nziza kugira ngo nabo zizabagirire akamaro duharanire ubumwe bwacu nkuko twabitojwe n'ubuyobozi bwiza bw'igihugu cyacu twirinde ibitangazamakuru n'abanyamakuru bamwe barutwitsi barangwa no guteranya no gusebya abantu aba igihe kizabigisha kdi ntacyo baduhinduyeho turacyari babandi, tubagirire impuhwe n'imbabazi;

8. Hari ikintu umuntu aba yarahuye nacyo ki kamwubaka, mu rugendo rwo kubohora no kubaka igihugu cyacu hari aho twavugaga ngo << BAWIRI WAKUFE WATATU WASONGE WATAYOBAKI WATADJENGA INCI>> Inyigisho ikomeye nuko kubaka bitoroha kdi ko niyo hagira abagenda bakava muri urwo rugendo abasigaye barakomeza kugera bageze ku ntego, nanjye reka Mbabwire nti niyo nagenda kuko ntazahoraho kdi sindikamara cga se hakagira abava muri uru rugendo twatangiye rwo kubaka Rayon Sports ifite umurongo abasigara tuzabikora kdi neza kuko umurongo twarawubonye kdi ushyigikiwe na benshi;

9. Mu gusoza ndashimira abakunzi mwese mwambaye hafi mu kangenera ubutumwa bunkomeza, abansengeye, abandwaniriye hirya no hino cyane cyane ku mbuga nkoranya mbaga ndabashimiye mbikuye ku mutima, ndashimira kandi ba Perezida d'honneur ( Muvunyi Paul, Ruhamyambuga Paul, Dr Rwagacondo na Theo Ntampaka) kuri support mwampaye no kudushyigikira bidasubirwaho mwanyeretse, ndashimira inararibonye za Rayon Sports Bwana Ngarambe Charles, Al Hadjit Youssouf Mudaheranwa, Hon. Munyabagisha mwatubaye hafi twarabashimiye. Turashimira itangazamakuru ry'umwuga ryirinze inkuru zi impuha ni izari zigamije gucamo ibice abanyamuryango na abakunzi ba Rayon Sports. Ndashimira byimazeyo mwe abafana n'abakunzi ba Gikundiro ariko byimazeyo ndashimira Inteko Rusange ya Rayon Sports kuba mukomeje ku ngirira icyizere nta nibagiwe uburyo mwanshyigikiye. Umutima wanjye wuzuye imbabazi n'impuhwe uwakoze ikitari ngombwa si byiza kumutakaza kuko ntacyo twaba tumumariye ahubwo tumwerere imbuto nziza kugira ngo dukomeze kubaka ubumwe bwacu kuko arizo ngufu zacu.