Nyuma yo gutorwa nk'ufite ikibuno cyiza ku isi yakigaragaje neza ashyira amafoto hanze(AMAFOTO)

Nyuma yo gutorwa nk'ufite ikibuno cyiza ku isi yakigaragaje neza ashyira amafoto hanze(AMAFOTO)

Umukobwa witwa Suzy Cortez uherutse gutwara ikamba ry’umukobwa ufite ikibuno cyiza ku isi [Miss BumBum] yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto agaragaza uburanga bwe yashyize hanze.

Uyu mukobwa uherutse kuvugwa cyane mu binyamakuru,yahise atemberera muri Mexico aho yahise ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho agaragaza imiterere ye.

Suzy yifotoreje muri Hotel yasohokeyemo yitwa Hotel Renaissance Cancun Resort & Marina,aho yagaragaje ikibuno cye cyamugize icyamamare.

Abakunzi be bakomeje kwiyongera bamugaragarije ko bishimiye amafoto ye binyuze mu bitekerezo bayatanzeho ndetse bakomeza kumushimagiza by’umwihariko kubera ikibuno cye.

Umwe mu bafana be yagize ati “Ni wowe mukobwa mwiza mu beza bose.”

Undi yahise agira ati “Uri umwamikazi w’ubwiza.yunganirwa n’uwagize ati “Urashyushye.”

Abagera ku bihumbi 24 bakanze like kuri aya mafoto y’uyu mukobwa mu gihe gito ayashyizeho.

Suzy Cortez yatowe nk’umukobwa ufite ikibuno cyiza ku isi ku nshuro ya kabiri mu minsi ishize ahita ahabwa akayabo k’ibihumbi 10 by’amapawundi nk’igihembo ariyo yamufashije gusohokera Mexico.Asanzwe akora akazi ko kwifotoza amafoto akurura abagabo agacuruzwa mu binyamakuru.