Nyuma yo gutsindwa na Marine FC KNC yasabye imbabazi

Nyuma yo gutsindwa na Marine FC KNC yasabye imbabazi

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles ’KNC’ yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe bigendanye n’uko bamaze iminsi bitwara mu mikino itambutse ya shampiyona, abizeza ko imikino igiye kuza nta kosa na rimwe bagomba gukora.

Iyi kipe ntiyagize intangiriro nziza z’imikino yo kwishyura ya shampiyona, aho mu mikino ibiri yose imaze gukina yose yayitsinzwe, Rayon Sports yayitsinze igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16, yongeye gusubirwa na Marines ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize iyitsindira i Rubavu 2-0.

KNC nyuma y’izi ntsinzwi akaba yiseguye ku bakunzi b’iyi kipe bitewe n’uyu musaruro ikipe ye imaze iminsi itanga.

Yagize ati“mbere na mbere ndashaka gusaba imbabazi abafana bacu, abakunzi bacu ndetse na buri mukunzi w’umupira w’amaguru kuko byagaragaye ko Gasogi United ari ikipe ya buri wese, iyo yatsinzwe buri wese agira icyo avuga ariko ndabizeza ko bigiye guhinduka nta rundi rwitwazo.”

Yakomeje avuga ko guhera ku mukino w’umunsi wa 18 nta rundi rwitwazo kuko abakinnyi bose bazaba bahari, ari abatarakinnye imikino itambutse ndetse n’abo baguze batari bemerewe gukina.

Yagize ati“nko ku mukino wa Marines twakinnye tubura abakinnyi bakomeye barimo kapiteni Guy utarakinnye, Kaneza, abo ni abakinnyi ikipe igenderaho, hari abakinnyi twagurishije kandi abo twabasimbuje bakaba batarabona ibyangombwa kuko isoko ryari ritarafungurwa, umukino ukurikira nta rwitwazo na rumwe tuzaba dufite.”

Gasogi United irakomeza shampiyona ikina na AS Muhanga tariki ya 19 Mutarama 2020 kuri stade Regional i Nyamirambo, hazaba ari mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.