Nyuma yuko Leta imubwiye ko igiye kumusenyera,umushoferi yasabwe n'uburakari Bus yari atwaye ayiroha mu kiyaga ku bushake 21 bahasiga ubuzima

Nyuma yuko Leta imubwiye ko igiye kumusenyera,umushoferi yasabwe n'uburakari Bus yari atwaye ayiroha mu kiyaga ku bushake 21 bahasiga ubuzima

Muri China umushoferi wa bus yarakaye ayigusha mu kiyaga ihitana abagera kuri 21 abandi 15 barakomereka nyuma yuko leta imusenyeye inzu yabagamo

Muri China,umushferi w’amamodoka Manini atwara abagenzi witwa Zhang yagushije bus mu kiyaga yuzuye abagenzi 21 muribo barapfa 15 barakomereka,byabaye nyuma y’amasaha make amenyeshejwe ko inzu ye igiye gusenywa na leta y’icyo gihugu, 5 muri aba bapfuye bari abanyeshuli

Zhang nyuma yo kumenya ko inzu yabagamo yasenywe yumvise ubuzima burangiye ndetse atangira kwibaza uburyo azabaho adafite aho yikinga

Nkuko byatangajwe na polisi yo mu gace byabereyemo,Zhang yari asanzwe atangira akazi saa sita z’amanywa ariko akimenya ko inzu ye igiye kurimburwa yasabye uwo yagombaga gusimbura ko we yakwitahira ubundi Zhang agatangira akazi hakiri kare dore ko yahise agatangira saa tatu za mu gitondo,polisi yanavuze ko kandi mbere yuko atangira akazi yaguze inzoga yitwa Baiju (imwe mu nzoga zikaze muri icyo gihugu) ingana na 200ml ayisuka mu gacupa kagenewe gutwarwamo ibinyobwa bidasindisha ubundi akomeza kugenda ayinywa