Obama, mu buryo bujimije yagaragaje ko Trump yitwaye nk’umwana mu guhangana na covid-19

Obama, mu buryo bujimije yagaragaje ko Trump yitwaye nk’umwana mu guhangana na covid-19

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje ko ubutegetsi bwamusimbuye bwitwaye nabi mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus, ngo niyo mpamvu Amerika aricyo gihugu cyazahajwe cyane n’iki cyorezo.

Yabitangarije mu butumwa bw’amajwi n’amashusho kuri uyu wa Gatandatu mu muhango wo gutanga impamyabumenyi wakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho.

Nubwo mu butumwa yagejeje kuri aba banyeshuri atigeze avuga izina Trump yavuze ko hari abayobozi bafite imyanya ikomeye bitwaye nk’abana mu guhangana n’iki cyorezo.

Ati “Gukora ibyo wumva ko ari byiza, bitagoye, byoroshye niko abana batekereza, gusa ikibabaje ni uko aria bantu bitwa ko bakuze barimo n’abafite imyanya ikomeye bagitekereza gutyo. Niyo mpamvu ibintu byazambye”.

Leta zunze ubumwe za Amerika nicyo gihugu gifite abantu benshi ku Isi banduye coronavirus. Abarenga miliyoni n’ibihumbi 500, abo cyahitanye muri iki gihugu barenga ibihumbi 90.

Obama avuga ko iki cyorezo cyanyeganyeje ubuhanganye bw’Amerika kizamura ibibazo byari bitwiriye, birimo ubusumbane bukabije mu by’ubukungu, ibangura rishingiye ku ruhu, bituma hari abari bakeneye ubuvuzi ntibabubona.

Ati “Ntacyo byaba bimaze amafaranga yose yakwinjiza abantu bashonje abandi barwaye. Umuryango mugari wacu, na demurakasi yacu bitanga umusaruro iyo tutitekerejeho twenyine ahubwo tudatekereza ko ku bandi”.

Yakomeje agira ati “Ibibazo byose iki gihugu kiri guhura nabyo ntawakubwira ngo wowe uri umwana ntushobora kubyumva cyangwa ngo akwemeze ko ibintu uko byakozwe ariko byagombaga gukorwa”.

Obama atangaje ibi mu gihe habura amezi 6 gusa ngo habe amatora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika azaba tariki 3 Ugushyingo 2020.