Pasiteri Bugingo yamushyizeho ikiganza ngo amukize kanseri ahubwo iriyongera

Pasiteri Bugingo yamushyizeho ikiganza ngo amukize kanseri ahubwo iriyongera
Umunyarwenya Kaberenge Madenge (Hassan Ssenyonjo) kuri ubu urembejwe na kanseri, avuga ko yatangiye kugira uburibwe bwinshi cyane ubwo Pasiteri Aloysius Bugingo, yamurambikagaho ibiganza amusengera.

Pasiteri Bugingo wanashinze itorero rye ryitwa House of Prayer Ministries, atungwa agatoki na Kaberenge ko ubwo yamuvugiragaho amagambo yirukana ikibi, ari bwo ahubwo yumvise atangiye kuremba.

Aganira n’imwe muri televiziyo zo muri Uganda, Kaberenge yavuze ko " Natangiye kuremba kuva Pasiteri Bugingo namwihamagariraga ngo ansengere. Yamvugiyeho amagambo, nkeka ko ahubwo yabaye imvo n’imvano y’ububabare mfite muri iki gihe."

Yavuze ko atamenye ikibazo yagize nyuma yo kurambikwaho ibiganza na Pasiteri Bugingo, ingingo yatumye avuga ko ubu agiye kureka burundu izina ry’akazi, Pastor Bujingo, yajyaga yiyita.

Yagize ati " Kuva yankozaho ibiganza, natangiye kugira ibi bibazo byose ndimo. Kuva uyu munsi ntabwo nzongera kwitwa Pastor Bujingo mu kazi, nshaka ko abantu banyita Kaberenge Denge."

Umunyarwenya Kaberenge Madenge (Hassan Ssenyonjo) kuri ubu arenmbejwe na kanseri ku buryo akeneye UGX miliyoni 27 ngo avurwe n’ibitaro bya Aga Khan muri Kenya.

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0