Perezida Kagame ku rutonde rw’abaperezida 7 ba mbere bambara bakaberwa ku isi

Perezida Kagame ku rutonde rw’abaperezida 7 ba mbere bambara bakaberwa ku isi
Kenshi inkuru zivuga ku banyapolitiki cyangwa abakuru b’ibihugu usanga zibanda ku miyoborere yabo, rimwe banengwa ubundi bashimwa kubera impamvu zitandukanye, ariko kuri iyi nshuro turajya mu buzima busanzwe tuvuga no ku myambarire yabo n’uko bagaragara mu bandi nk’uko tubikesha ikinyamakuru GQ (icyahoze cyitwa Gentlemen’s Quarterly), kikaba ikinyamakuru mpuzamahanga cy’abagabo gisohoka buri kwezi gifite icyicaro mu mujyi wa New York (ariko gifite amashami no mu bindi bihugu) cyashinzwe mu 1931. Kibanda ku myambarire, imiterere, n’umuco ku bagabo, nubwo ingingo zerekeye ibiryo, firime, ubuzima bwiza, igitsina, umuziki, ingendo, siporo, ikoranabuhanga, n’ibitabo nazo kizandikaho.

Iki kinyamakuru kivuga ko nta muntu n’umwe ushobora guhakana ko John F. Kennedy ari umwe mu bagabo b’abanyapolitiki bambaraga neza mu mateka. Ku bijyanye n’imyambarire kandi, benshi bemeza ko Barack Obama yabaye intangarugero kuri benshi mu guhitamo imyambaro, tutirengagije na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, nawe ugaragara ku rutonde tubagezaho, uvugwaho kumenya guhitamo imyambaro yambara akurikije igihe arimo.

Dore urutonde rw’abaperezida ba mbere kugeza ubu bamenyekanyeho kuberwa

Paul Kagame: Rwanda

Manda: 2003 - Kugeza ubu

Perezida Paul Kagame ahanini yamenyekanyeho kuba yarashoboye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akabasha gusubiza igihugu ku murongo ndetse akagiteza imbere, ariko iyi nyandiko ntabwo ugamije kunegura cyangwa gushima politiki.

Nk’uko umutwe ubyerekana neza, turagaruka ku myambarire no kuberwa kandi Kagame afite byose bimushyira kuri uru rutonde. Blog yandika ku mideli y’Abanyamerika yagize ati: "Paul Kagame biragaragara ko azi imyambarire." Azi ko amakoti yegereye umubiri, mu bihe by’akazi cyangwa amashati afite amaboko azinze n’amakaki mu bihe bisanzwe ari bwo buryo bwiza". GQ ivuga ko Kagame ahuza ikirere cy’igihugu cye n’uburyo yambara kandi akabikora neza.

Barack Obama: Amerika

Manda: 2009-2017

Mu mwaka wa 2012, Barack Obama yabwiye ikinyamakuru cyo muri Amerika cyandika ku myambarire ati: "Uzabona ko nambara amakositimu yijimye (gri n’ubururu)gusa". Kandi ni nako mu myaka ye ya mbere ku butegetsi, Obama atigeze atandukanywa n’ibyo yagezeho mu kwambara bigezweho. Ariko, ntibisobanuye ko uyu munsi afatwa nk’umunyapolitiki w’imyambarire cyane. kuva aho aviriye muri White House, Barack Obama agaragara yambaye inkweto za kera za Stan Smith cyangwa yambaye imyenda isanzwe nk’ikoti ry’uruhu .

Pedro Sánchez: Espagne

Manda: 2018 - Kugeza ubu

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byamwise "Mr. Handsome" cyangwa "Handsome Pedro", Ugenekereje mu Kinyarwanda ni Bwana mwiza cyangwa Umwiza Pedro, mu gihe Abesipanyoli ubwabo bavuga ko Pedro Sánchez ashobora kuba ari we "perezida wambaye neza mu mateka ya vuba". Rimwe na rimwe, dukunze guhuza imiterere n’imyambarire: ibitekerezo rusange bivuga ko umusore mwiza ari mwiza. Ariko, Pedro asobanura neza ko arenze kugira isura nziza.

Uyu munyamabanga mukuru w’ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi bo muri Esipanye na we yaranzwe n’imyambarire myiza mu gihe cye, harimo gukunda ikositimu y’ubururu bw’amazi yashoboraga kwambara mu buryo butandukanye, n’imyambarire ye isanzwe igizwe n’amashati yera yafunguye ibipesu bibiri bibanza yatebeje neza mu ikoboyi (jean) .

Porfirio Diaz: Mexico

Manda: 1884 - 1911

GQ irongera igashimangira ko iyi nyandiko itagamije gusesengura uburyo abo bategetsi bayoboye cyangwa bategetse ibihugu byabo ahubwo ari ukuvuga ku myambarire. Birazwi neza ko Perezida Porfirio Díaz ari umuntu waranzwe no guteza impaka, ariko, nta muntu n’umwe ushobora guhakana ko yambaraga neza.. Kuba yarakundaga u Bufaransa n’ibyaho byose no gushyingiranwa na Carmen Romero Rubio, byari imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye Porfirio atangira gutunganya ishusho ye. Imyambarire ye yarangwaga no guhuza n’imyambarire yo mu Burayi , cyane cyane Abafaransa.

Nelson Mandela: Afurika y’Epfo

Manda: 1994 - 1999

"Baho ubuzima nk’aho ntawe ukureba kandi wigaragaze nkaho abantu bose bakwumva", aya ni amagambo azwi yavuzwe na Nelson Mandela, kandi ngo nta buryo bwiza bwo kwigaragaza kuruta mu myambarire. Mandela ni ikimenyetso cy’isi y’ubwiyunge n’amahoro byamuteye kwegukana igihembo cyitiriwe Nobel mu 1993 (hashize imyaka itatu avuye muri gereza.) Madiba, ageze ku mwanya wa perezida, yari azi neza ko ari ishusho ya Afurika y’Epfo nshya. Usibye kwambara amakositimu , Mandela yahisemo gukoresha umwambaro witwa uyu munsi "Ishati ya Madiba." Aya ni amashati yanditseho amabara, yakunze kujya yambara mu ari mu kazi mu gihe yamaze ku butegetsi.

Emmanuel Macron: U Bufaransa

Manda: 2017 - Kugeza ubu

Usibye gushima imyambarire ya Emmanuel Macron, aho akunda gukoresha ubururu bw’amazi cyane (kuko binamubera cyane), uyu Mufaransa akwiriye kuvugwa muri uru rutonde kubera n’ubwitange bwe ku kurengera ibidukikije ndetse n’umubano afitanye n’inganda z’imideli. Macron yakoranye amasezerano azatuma zimwe mu nganda z’imyambarire zikomeye ku isi ziyemeza kugabanya ibyuka bya karuboni biva muri izo nganda. Aya masezerano yiswe "Amasezerano y’imyambarire" (The Fashion Pact), ashyigikiwe na marques zigera ku 150, zirimo Prada, Stella McCartney, Ermenegildo Zegna, Nike na Puma.

John F. Kennedy: Amerika

Manda: 1961 - 1963

Ku musozo w’uru rutonde dufite John Fitzgerald Kennedy n’uburyo bwe bwo kwambara. Kennedy yahaye igikundiro White House (ntabwo ari kubw’ubusa we na Jackie Kennedy bafatwaga nk’ubwami bwa Leta zunze ubumwe za Amerika). Ni umwe mu baperezida baranzwe no kwambara neza ndetse kuberwa , aho mu byo yakundaga kwambara dusangamo Brook Brothers ikositimu igororotse ariko nziza, karuvati yijimye, ishati ya coton Oxford n’amataratara y’ibirahure byijimye ya Ray-Ban. Ubwo buryo bwa demokarasi bw’imyambarire, yabusobanuye neza avuga ko politiki n’uburyo bw’imyambarire bishobora kujyana.

Muri rusange icyo bano bayobozi bose bahuriyeho, nuko usanga ari abantu badafite umubyibuho ukabije, birinze kugira ibiro byinshi kandi ni nabyo nta banyamideri b’ibiro bikabije bakunze kugaragara.

What's Your Reaction?

like
1
dislike
0
love
1
funny
0
angry
0
sad
1
wow
0