Perezida Kagame yahaye IMBABAZI Dr Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe

Perezida Kagame yahaye IMBABAZI Dr Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa rya Dr Pierre Damien Habumuremyi wigize kuba Minisitiri w’Intebe mu Rwanda.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri  rivuga ko “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.”

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, bivuze ko yari amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.

Kuwa 27 Ugushyingo 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Pierre Damien Habumuremyi igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 y’u Rwanda.Icyo gihe yari yahamijwe icyaha cyo gutanga Sheki zitazigamiye.

Nyuma yo gukatirwa imyaka itatu y’igifungo, yahise ajurira, Kuwa 29 Nzeri 202, umwanzuro w’ubujurire wagabanyije igihe yagombgaa kumara muri gereza.

Icyo gihe urukiko rwatangaje ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu, rutegeka ko afungwa umwaka umwe n’amezi icyenda, agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.

Ingingo za 245 na 246 z’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa 1/3 cyayo; uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa 2/3 byayo cyangwa umaze imyaka 20 akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo.

Izindi mpamvu ni igihe yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi cyangwa arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu bemewe na Leta.

Ku barebwa n’imbabazi za Perezida wa Repubulika, Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Imbabazi za Perezida zitangwa ryari?

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha guhera ku ngingo ya 236 kugeza ku ya 244, rigaragaza uko imbabazi za perezida zitangwa. Bikorwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.

Zishobora gutangirwa ibihano byose by’iremezo, n’iby’ingereka kandi bikomoka ku rubanza rwaciwe burundu.

Gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko yandikirwa Perezida wa Repubulika, bikamenyeshwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Usaba imbabazi agaragaza impamvu ashingiraho azisaba. Ku byerekeye imbabazi rusange, bisabwa na Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze amaze kugaragaza impamvu ashingiraho.

Mu gihe icyo ari cyose, gusaba imbabazi bimenyeshwa Ubushinjacyaha Bukuru kugira ngo buvuge, mu gihe kitarenze amezi atatu, icyo butekereza kuri uko gusaba cyangwa ugusabirwa imbabazi.

Iyo iperereza rimaze gukorwa n’Ubushinjacyaha, dosiye zisaba imbabazi zohererezwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, na we amaze gutanga igitekerezo cye, akorera raporo Perezida wa Repubulika mu gihe kitarenze amezi atatu, ari na we ufata icyemezo.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa nta bisabwe kubahirizwa cyangwa hateganyijwe amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba gukurikiza. Iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.