Perezida Kagame yitabiriye inama ya G20 muri Argentine

Ikiganiro Na Dr Ndagijimana Uzziel Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi.

Muri iyi nama y’ibihugu bikize ku Isi, Perezida Kagame azanatangamo ikiganiro kivuga ku “Gushyira imbere muntu”, kizavugirwamo ibijyanye no guhangira imirimo urubyiruko no kongerera umugore ubushobozi.

Inama ya G20 igiye kubera muri Argentine ni iya 13, ihuje ibihugu bigize uyu muryango, ikaba ari nayo ya mbere ibereye muri Amerika y’Amajyepfo.

Iki gihugu kigiye kuyakira mu gihe Perezida wacyo, Mauricio Macri ari we uyoboye G20 kuva ku wa 30 Ugushyingo 2017, ubuyobozi bufite manda y’umwaka umwe.

Iyi nama ikomeye izatangira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ugushyingo, yatumye Guverinoma ya Argentine itanga konji, hanafatwa ingamba zikaze mu gucunga umutekano w’Umujyi wa Buenos Aires kuva kuri uyu wa Kane, aho abakuru b’ibihugu batangira kuwusesekaramo.