Perezida Trump yashinje u Bushinwa gukwiza virus ya corona mu Isi mu nama ya Loni

Perezida Trump yashinje u Bushinwa gukwiza virus ya corona mu Isi mu nama ya Loni
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Nzeri, yabwiye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 75 ko u Bushinwa ari bwo bugomba kubazwa iby’icyorezo cya Covid-19.

Mu ijambo yavugiye mu biro bye, rikagezwa ku bandi hifashishijwe ikorabuhanga, kubera ko iyi nama yabaye mu buryo bw’iyakure kubera iki cyorezo, Perezida Trump yashinje u Bushinwa gukongeza virusi ya corona mu Isi.

Yagize ati «iki cyorezo kicyaduka, u Bushinwa bwahagaritse indege ziva mu mahanga ariko burareka indege ziva mu gihugu zirakomeza kugira ngo bakwirakwize virusi mu Isi. Icyo gihe guverinoma y’u Bushinwa n’ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS, babeshye isi ko nta gihamya y’uko umuntu wanduye iyi virusi yayanduza undi. Bitewe n’uko OMS yabaye igikoresho cy’u Bushinwa. »

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse zikaba zarahagaritse inkunga zahaga OMS, Trump avuga ko yo n’u Bushinwa byabeshye ko umuntu utaragaragaza ibimenyetso adashobora kwanduza abandi nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Ku rundi rwe, Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yavuze ko amagambo yose ya politike kuri iki cyorezo adakwiye guhabwa agaciro. Ahubwo k ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS ari ryo ryayobora ibikorwa byose byo gushakira iyi ndwara umuti.

Amerika ni cyo gihugu cyashegeshwe cyane n’icyorezo cya Covid-19, aho kimaze gupfusha abaturage basaga ibihumbi 200 mu gihe abanduye bo bakabakaba miliyoni 7 nk’uko kaminuza ya Johns Hopkins ikusanya amakuru kuri iki cyorezo ibitangaza.

Ku Isi yose, abantu miliyoni 31 ni bo bamaze kwandura iyi virusi mu gihe abasaga ibihumbi 965 bamaze guhitanwa na yo.

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0