PFLA yiyamye abanyamakuru badategura ntibanakore ubushakashatsi kubyo bari bubaze umuhanzi baba batumiye mu kiganiro

PFLA yiyamye abanyamakuru badategura ntibanakore ubushakashatsi kubyo bari bubaze umuhanzi baba batumiye mu kiganiro

Umuraperi Hakizimana Murerwa Aman uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka PFLA yasabye abanyamakuru kubanza gutegura no gukora ubushakashatsi ku bintu bari buze kubaza umuhanzi mbere yuko bagirana na we Ikiganiro,ibi yabitangaje ubwo we na mugenzi we B threy  bagiragana ikiganiro na televiziyo ikorera kuri youtube yitwa X Large TV.

Ibi yabisubije ubwo umunyamakuru yamubazaga ikintu cyaba kimugora cyangwa kibamubangamira iyo umunyamakuru amutumiye akamubaza ibibazo bitandukanye ku njyana ya hiphop,ibijyanye na trap ndetse na rap muri rusange.

Pfla, umugabo w’abana babiri yavuze ko hari igihe umunyamakuru aza mu mwuga akiri muto ngo ugasanga yatumiye umuntu mu kiganiro mu byukuri ibyo aza kumuganirizaho nta kintu na kimwe abiziho ndetse na mbere yuko mwebwe muza mu kiganiro ntiyabanje no gutegura cyangwa gukora ubushakashatsi kubwo muri buganireho kugirango abanze agire ubumenyi kuribyo.

Pfla mu kumvikanisha neza icyo yashatse kuvuga yahise atanga urugero ko udashobora kujya kubaza umuntu ukora mu mu bijyanye na EWASA utazi ibijyanye n’amazi n’umuriro.

Yagize ati: “ntago najya kuganira n’umuniga wo muri EWASA, WASAC wherever ntazi ibintu bijyanye n’umuriro n’amazi…bivuze ko mbere yuko nganira na we ndabanza nkore research menye ibyo ndibuze kuganira na we ibyo nibyo nanga”

Pfla yakomeje avuga ko biba ari ikibazo kuba waganira n’umuntu akakujyana muri Domaine(icyo umuntu aba yarize cyangwa abamo cyane) y’ibintu byawe nta n'icyo abiziho. Aha naho yatanze urugero, ko nkubu we atazi imibare n’ubutabire ko iyo ageze aho bari kubivuga yicecekera.

Yagize ati: “njye iyo ngeze ahantu bari kuvuga imibare,njye ntago nzi imibare ndaceceka sibyo? njyewe ndaceceka,Njyewe Ndaceceka nkabumva,nakumva aho  bari kuvuga chemistry ntabwo ngwewe nzi chemistry  sibyo? urumva ndapowa  sibyo noneho ugasanga abantu baba bashaka kwigira babamenya wowe ukumva ko ibintu byose ubizi,wowe ibyo utazi powa, powa ubirekere ababizi”

Ibi bisobanuke ko kuri pfla yumva ko umunyamakuru agomba kujya mu bintu azi neza agatumira umuhanzi afite ubumenyi buhagije kubyo ari bumuganirizeho kugirango ataza kumubangamira mu kiganiro bikavamo ibindi bitari byiza.

Pfla yongeye kubazwa ku byo yakoreye kuri televizo ya BTN,aho yasohotse mu kiganiro kitarangiye. Iki kibazo yagisubije avuga  ko ibyo yakoze atari ibintu yari yateguye ko yabikoze nk’ibintu bimurimo ko igihe kinini akenshi we akora ibintu bimurimo,ko iyo yumvise ikintu ashaka kugikora ahita agikora atirirwa atekereza kabiri mbere yuko agikora. 

Gusa yakomeje avuga ko ibyo bakoze;ni ukuvuga we n'umuraperi Pilato bari kumwe icyo gihe  ko bitari byiza ariko ngo imyidagaduro nuko igenda,avuga ko asabye abanyamakuru bo kuri BTN TV imbabazi kubera ko ibyo babakoze bitari byiza ariko ngo na none bajye bumva ko rimwe na rimwe biba bikenewe.

Umuraperi pfla ubu ari mu kanyamuneza gakomeye nyuma yaho mu minsi ishize atangaje ko yibarutse umwana w’umukobwa. 

Uyu muhanzi ukomeje urugamba rwo kuzamura itsinda rye rya Quiet Money ahuriyemo na Pilato kugeza ubu, ni umupapa w’abana babiri harimo uyu aherutse kwibaruka n’undi yarasanzwe afite yabyaranye n’umuraperikazi ariko utakibirimo ariwe Elpoeta.