Pierrot yahishuye myugariro wamugoye mu Rwanda ndetse n’umukinnyi watumaga Rayon Sports idasinzira

Pierrot yahishuye myugariro wamugoye mu Rwanda ndetse n’umukinnyi watumaga Rayon Sports idasinzira

Umukinnyi w’umurundi ubu ukinira ikipe ya AS Kigali, Kwizera Pierrot avuga ko myugariro wamugoye ari Rwatubyaye Abdul gusa ngo yishimira ko nyuma baje gukinana muri Rayon Sports.

Pierrot yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2015, atandukana nayo muri 2018 yerekeje muri Oman mu ikipe ta Al Oruba Sur Sports Club aho yakinnye umwaka umwe akaba yaragarutse muri shampiyona yo mu Rwanda ariko noneho mu ikipe ya AS Kigali.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI kibanze ku tubazo tw’amatsiko, Pierrot yavuze ko umukinnyi wamugoraga ari Rwatubyaye gusa akaba yishimira ko nyuma baje gukinana.

Yagize ati“ntabwo ari benshi, buriya Abdul(Rwatubyaye) naramutinyaga ni we nagiriraga ubwoba, gusa nyuma byaje kunshimisha kwisanga turimo dukinana muri Rayon Sports.”

Ngo umukinnyi wateraga ikibazo Rayon Sports ni Hakizimana Muhadjiri, iyo babaga bazi ko bari buhure na we ntibasinziraga.

Yagize ati“umukinnyi wadutezaga ikibazo ni Muhadjiri, mu kibuga yaduteshaga umutwe no hanze yacyo twibaza uko tuzamufata, niwe waduteshaga umutwe cyane.”

Muri iyi myaka amaze mu Rwanda avuga ko yahaboneye ibyiza byinshi birimo n’ibiryo by’aho, avuga ko akunda kwirira ubugari bwo mu Rwanda.

Ngo ari muri AS Kigali yasinyiye imyaka 2 ariko ngo ntiyavuga niba azasubira hanze cyangwa atazajyayo, byo azabitangaza mu gihe cyabyo.

Rwatubyaye ni we wamugoye ariko amaze kuza muri Rayon Sports yaratuje

Muhadjiri ngo ni we mukinnyi watumaga Rayon Sports idasinzira