Polisi yemerewe gutanga impushya z’igihe gito zo gutwara ibinyabiziga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko Polisi y’Igihugu yemerewe gutanga impushya z’igihe gito zo gutwara ibinyabiziga, ku bamaze gutsindira impushya za burundu ariko batarazihabwa.

Polisi yemerewe gutanga impushya z’igihe gito zo gutwara ibinyabiziga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko Polisi y’Igihugu yemerewe gutanga impushya z’igihe gito zo gutwara ibinyabiziga, ku bamaze gutsindira impushya za burundu ariko batarazihabwa.

Ni icyemezo gitangajwe nyuma y’igihe bivugwa ko abatsindiye impushya zo gutwara ibinyabiziga guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 no mu mezi yakurikiyeho, batarazibona.

Ni ikibazo Polisi yasobanuye ko cyatewe n’uko irimo kuvugurura ikoranabuhanga yakoreshaga, igahamya ko nibikemuka, kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ku muntu warutsindiye bizajya byihuta kurushaho.

Itangazo ryashyizweho umukono na Eng Uwihanganye kuri uyu wa Kane rivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa Komite y’Igihugu Ngishwanama Ishinzwe Umutekano wo mu Mihanda bwerekeranye n’uburenganzira bwo gutanga uruhushya Nyarwanda rwo gutwara ikinyabiziga rw’igihe gito.

Rigira riti “Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo atanze uburenganzira bwo gutanga uruhushya Nyarwanda rwo gutwara ikinyabiziga rw’igihe gito rumara igihe kitarengeje amezi atandatu ku batsindiye impushya zo gutwara ikinyabiziga za burundu.”

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko abatsindiye perimi bakanandikisha cyangwa abongeresheje agaciro ariko zikaba zitarasohoka, hari uruhushya rw’igihe gito (amezi 6) rwabagenewe mu gihe hagikorwa urusanzwe.

Iti "Mu mujyi wa Kigali impushya ziratangira gutangwa kuva ejo taliki ya 21 Ukuboza 2018. Mu tundi turere ni uguhera ku wa Mbere taliki ya 24 Ukuboza 2018."

Abo mu Mujyi wa Kigali bagana icyicaro cya Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda ku Muhima. Mu turere impushya zizatangirwa ku cyicaro cya Polisi.

Iyi nkuru yakiranywe ubwuzu n’abiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter.

Uwitwa ‏Harerimana E. Blaise yagize ati “Ndabashimiye cyane. Mu gitondo twavugaga kuri iyi ngingo. Iyi ni imikorere yahoze iranga u Rwanda mu gukemura ibibazo by’abaturage. Ibi bizakiranwa na yombi n’abakoze ibizamini bari bategereje igihe kirenze amezi atandatu.

Ubusanzwe umuntu ufite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga arumarana imyaka itanu, yatanze ibihumbi 50 Frw. Iyo rurangiye abimenyesha Polisi y’Igihugu, agatanga 5000 Frw agahabwa urundi.