Polisi yongeye kurangisha umuntu waba yarataye amafaranga kujya kuyafata

Polisi yongeye kurangisha umuntu waba yarataye amafaranga kujya kuyafata

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda iramenyesha ko hari amafaranga yatoraguwe hafi y’amarembo y’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cya Huye, igasaba uwakumva ari we ko yaza kuyafata.

Itangazo rya Polisi y’u Rwada rivuga ko ayo mafaranga ngo yatoraguwe ku wa Mbere tariki 05 Ukwakira mu masaha ya saa moya n’igice za mu gitondo.

Polisi iramenyesha uwaba yarataye ayo mafaranga kuza ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyepfo giherereye mu Karere ka Huye yitwaje ibimenyetso bigaragaza ko ari aye kugira ngo ayahabwe.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rirangisha uwataye ayo mafaranga riravuga ko umuntu ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefone 0788311138 cyangwa kuri 078831146.