Polisi y’u Bufaransa yarekuye Umunyarwanda yari yataye muri yombi

Polisi y’u Bufaransa yarekuye Umunyarwanda yari yataye muri yombi
Polisi y’u Bufaransa kuri uyu wa 19 Nyakanga 2020 yarekuwe Umunyarwanda yari yataye muri yombi, kugira ngo abazwe iby’inkongi yafashe Katedarali ya Kiliziya Gatolika ya Nantes.

Uyu Munyarwanda afite imyaka 39 y’amavuko, akaba ari impunzi. Asanzwe ari umukorerabushake kuri iyi Katedali iri mu hantu nyaburanga mu Bufaransa. Impamvu yagiye kubazwa ni uko ari we wafunze iyi Kiliziya tariki ya 17 Nyakanga, umunsi wabanjirije uw’inkongi.

Ubwo uyu Munyarwanda yatabwaga muri yombi, Umushinjacyaha muri Nantes, Pierres Sennès yatangarije Le Figaro ko nta kidasanzwe cyabaye, kuko biri mu bigize iperereza.

N’ubwo yarekuwe, arakomeza kurwaho iperereza kugira ngo harebwe niba harj uruhare yaba yaragize muri iyi nkongi nk’uko byemejwe n’uhagarariye uyu Munyarwanda mu mategeko, Me Quentin Chabert.

Iyi kiliziya izwi nka Saint Pierre et Saint Paul yafashwe n’inkongi ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2020. Gusa itsinda ry’abashinzwe kuzimya inkongi, barahageze babasha kuyizimya hatarangirika byinshi.

What's Your Reaction?

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0