Polisi y’u Bufaransa yongeye guta muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare mu nkongi yibasiye cathédrale y’i Nantes

Polisi y’u Bufaransa yongeye guta muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare mu nkongi yibasiye cathédrale y’i Nantes

Polisi yo mu Bufaransa yongeye guta muri yombi umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare mu nkongi yatwitse cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’i Nantes mu Bufaransa.

Uwo munyarwanda witwa Emmanuel ubwo iyo nkongi yafataga iyo cathédrale, yahise atabwa muri yombi atangira gukorwaho iperereza gusa aza kurekurwa.

Uyu mugabo w’imyaka 39 wakoraga nk’umukorerabushake kuri iyi cathédrale, yatawe muri yombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga inzego z’ubutabera zemeje ko ziri kumukurikirana gusa yahise arekurwa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga Polisi yongeye kumuta muri yombi, ahatwa ibibazo n’ubushinjacyaha buteganya kumufunga bushingiye ku byo ibizamini bya laboratwari bimaze kugaragaza.

Uwo mugabo ngo niwe wari ushinzwe gukinga cathédrale ku wa Gatanu nimugoroba, abashinzwe iperereza bamutaye muri yombi kugira ngo basobanukirwe neza amasaha yakoreyeho akazi ke n’uko yakubahirije. Barashaka kumubaza kandi uko cathédrale yari imeze ubwo yafungaga ku wa Gatanu.

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga nibwo iyi cathédrale yafashwe n’inkongi yangiza bimwe mu bikoresho byari biyirimo nk’ibya muzika ndetse n’ibishushanyo byo mu kinyejana cya 19 byashyizwemo bivanywe i Roma.