Poshy Queen yavuze ku kuba yaba atwite inda ya Diamond

Poshy Queen yavuze ku kuba yaba atwite inda ya Diamond

Umucuruzikazi wo muri Tanzania, Poshy Queen bivugwa ko atwite inda y’amezi ndetse ikaba ari iya Diamond, yahakanye aya makuru yemeza ko inda atwite atari iy’uyu muhanzi.

Muri Tanzania hamaze iminsi inkuru z’uko Diamond yateye inda umucuruzikazi wo mui Tanzania, Poshy Queen ndetse inda ikaba igeze mu mezi ane.

Amakuru avuga ko bahuye bwa mbere mu isabukuru ya nyina wa Diamond ndetse n’uwahoze ari umukunzi we Tanasha Donna tariki ya 7 Nyakanga 2019, ari na bwo yabengutse uyu mukobwa.

Bivugwa ko kandi uyu mukobwa byatumye afunga iduka rye ry’imyenda nyuma y’uko umugabo wamuteraga inkunga amenye ko atwite inda ya Diamond.

Aganira na Risasi, Poshy Queen yavuze ko nta nda ya Diamond atwite cyane ko nta n’umwanya yabonera uyu muhanzi.

Yagize ati“ibyo ni ibuhuha. Abantu bashobora kuvuga ibyo bashaka. Sinigeze nteretana na Diamond nta n’umwanya mufitiye. Ntabwo ntwitiye Diamond nk’uko byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga.”

Ku byo gufunga iduka rye, yavuze ko atigeze arifunga ahubwo yaryimuye riva Kijitonyama rijya Sinza-Kamanyola mu mujyi Dar es Salaam, ubu akaba arimo kugurishiriza kuri murandasi muri iyi minsi.

Poshy Queen yavuze ku nda ya Diamond bivugwa ko atwite

Poshy Queen yateye utwatsi ibyo gutwitira Diamond