PSD YIYAMAMARIJE I MUSANZE ISHYIRA IMBERE UBUHINZI

Tariki 22 Kanama PSD yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Musanze ni mu ntara y’amajyaruguru.

Amavugurura yo mu Rwego rw’ubuhinzi ,abahinzi bakagira ibigo by’imari byihariye bakorana nabyo,ni imwe mu ngingo 41 ishyaka riharanira demokarasi n’imi bereho myiza y’abaturage PSD  ryashyize imbere mu kureshya abatuye Musanze ngo bazahe amajwi iri shyaka mu matora y'abadepite  ya 2018.

Ni ku nshuro ya 4 ishyaka PSD ryitabira amatora y’abadepite,eshatu ziheruka ryabonye imyanya mu nteko.

Mu matora y’abadepite ya 2018 PSD ihanganye n’indi mitwe ya Politike ine harimo FPR Inkotanyi yifatanije n’amashyaka agera kuri 6.