Rayon Sports ibifashijwemo na Sarpong ndetse na Djabel wagize ikibazo inyagiye Gicumbi

Nkuko byari byitezwe ikipe ya rayon sports itsinze Gicumbi FC ibitego 3-0 umukino Manishimwe Djabel yagiriyemo ikibazo gikomeye cyo gusohoka k’ururimi akajyanwa kwa mu ganga mbere yo gutsinda igitego,naho bibiri bikaba byinjijwe na Micheal Sarpong uzwi nka Balotelli.

Rayon Sports ibifashijwemo na Sarpong ndetse na Djabel wagize ikibazo inyagiye Gicumbi
5qmedias

Nkuko byari byitezwe ikipe ya Rayon sports itsinze Gicumbi FC ibitego 3-0 umukino Manishimwe Djabel yagiriyemo ikibazo gikomeye cyo gusohoka k’ururimi,akajyanwa kwa muganga nyuma yo gutsinda igitego,naho bibiri bikaba byinjijwe na Micheal Sarpong uzwi nka Balotelli.

Ku munota wa gatatu gusa w’umukino ikipe ya Rayon sports yari imaze kubona igitego ku mupira wahinduwe neza na Radu usanga Sarpong ahagaze neza niko guhita awushyira mu rushundura.

Ku munota wa 27 manishimwe Djabel yaje kubona igitego ku ikosa ryari rimukorewe ubwo yateraga umupira w’umuterekano uruhukira mu izamu ahita yerekana ko ari neza mu rukundo ubwo yagaragazaga ko yaraye ateye ivi.

Ibi ntibyaje kumuhira ubwo igice cya mbere cyari hafi kurangira Sarpong yamuhaye umupira mu rubuga rw’amahina agiye kuwutera myugariro wa Gicumbi ndetse n’umuzamu baramugwira ata ubwenge ndetse n’ururimi rurasohoka abaganga bahita batabara barusubizamo ndetse bahita bamujyana kwa muganga.

Djabel yahise asimburwa na Mukunzi yannick mu minota 9 bongeyeho kuko yari yashize barimo kuvura Djabel,Sarpong yaje kubona igitego cya gatatu igice cya mbere kirangira gutyo.

Mu gice cya kabiri nta mpinduka zakibayemo kuko Gicumbi yaje yafashe gahunda yo gufunga kugirango yirinde gutsindwa ibitego byinshi,Rayon yatatse cyane ndetse ihusha ibitego byinshi umukino urangira ari ibyo bitego 3 ku busa bwa Gicumbi.

Rayon Sports ikaba igize amanota 9/12 aho iza inyuma ya APR FC na Mukura zifite amanota 12/12.