Rayon Sports ni kipe nzahora mvuga neza kuko yambereye umubyeyi ariko Police FC yo nta cyiza nayibukiraho-Munezero Fiston

Munezero Fiston uheruka gusinya muri Musanze FC yavuze ko yavuye muri police FC nabi kuko nta n'intu cyiza yaboneyemo ariko Rayon Sports azayivuga neza aho azagera hose kuko yayivuyemo neza ndetse agasezera n'abafana kandi yarayihaye umusaruro.

Munezero Fiston yagiye muri Police Fc avuye mu ikipe ya Rayon sports nyuma yo gusoza amasezerano ariko ubuyobozi ntibumwongere amasezerano agahitamo gushaka indi kipe ariko ntayigiriremo amahirwe ndetse bikarangira Afunzwe azira gutera umukobwa inda utarageza imyaka y'ubukure.

Mu kiganiro yagiranye na Radio One Munezero Fiston yavuze uburyo yasezerewe muri Police Fc ndetse nuko yagiye muri Musanze FC.

Fiston yavuze ko yavuye muri Police Fc nabi kuko bisa nkaho yamwirukanye nabi nta kosa azi yakoreye ikipe kandi avuga ko ataigeze yishimira ibihe yagiriye muri Police FC ndetse agaragaza ko agifite Rayon Sports mu mutima we.

Abajijwe amakuru yuko hari amakuru yamwerekezaga muri Rayon Sports yavuze ko yagombaga kuyijyamo ariko agasanga atahita abona umwanya wo guhita akina kandi ashaka ko urwego ruzamuka niko guhita yerekeza muri Musanze FC yamushakaga cyane.

Fiston munezero yavuze ko  Rayon sports azayihoza ku mutima kandi azayivuga neza aho azagera hose

Ati: Rayon Sports nzayivuga neza aho nzagera hose kuko ni ikipe yambereye umuryango nayihaye ibyo nari mfite birimo Coupe de la Paix,igikombe cya Shampiyona si nyivuga nabi ndetse nayo ntabwo imvuga nabi nasezeye abafana nta kibazo. 

Munezero Fiston yari amaze umwaka w’imikino 2017-2018 muri Police FC ndetse akaba yari yaratangiye gukina imikino y’umwaka w’imikino 2018-2019 nawe yasinye amezi atandatu (6) muri Musanze FC aho yagiye gutanga umusanzu mu mutima w'ubwugarizi.