Rayon Sports ntiteganya gutiza Bizimana Yannick muri Police FC

Rayon Sports ntiteganya gutiza Bizimana Yannick muri Police FC

Nyuma y’uko Ubuyobozi bwa Police FC bwandikiye ubwa Rayon Sports bubusaba kubatiza rutahizamu Bizimana Yannick, na bwo bwamaze kubandikira bubasubiza, ko butiteguye kurekura uyu mukinnyi.

Mu cyumweru gishize ni bwo Police FC yandikiye Rayon Sports iyisaba rutahizamu Bizimana Yannick waguzwe muri AS Muhanga kugira ngo imubatize nk’uko impande zombi zari zabyumvikanye.

Police FC yari yatanze Rayon Sports gutera imboni uyu rutahizamu wigaragaje cyane mu mwaka ushize w’imikino, agatsinda ibitego 14 muri shampiyona.

Icyo gihe, Police FC yasinyanye imbanzirazamushinga y’amasezerano n’uyu rutahizamu ukiri muto.

Rayon Sports yari iyobowe na Muvunyi Paul yabashije kumvisha ubuyobozi bwa AS Muhanga n’umutoza Mbarushimana Abdou ko ikeneye uyu mukinnyi wakuriye muri Gitikinyoni FC, ndetse iramuhabwa.

Ubwo Rayon Sports yasinyishaga Bizimana Yannick, ubuyobozi bwayo bwari bukurikwe n’abarimo Muhirwa Frederick bwumvikanye n’ubwa Police FC ko buzayitiza uyu mukinnyi dore ko basangaga bigoye ko yabona umwanya muri iyi kipe ifite abakinnyi benshi b’abanyamahanga basatira izamu.

Mu cyumweru gishize, ni bwo Police FC yandikiye Rayon Sports iyibutsa ibyo bumvikanye, ko bazatizwa Bizimana Yannick.

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate ntiyeruye ngo agire byinshi avuga kuri iki kibazo, ariko yemeza ko bigoye kurekura Bizimana Yannick.

Ati” Hari ibaruwa ya Police FC twabonye idusaba ko twabaha umukinnyi Bizimana Yannick ariko si icyemezo cya Perezida, si icyemezo cya komite, cyane ko ibyo biganiro byatangiye mbere y’uko tujya ku buyobozi rero turakomeza tubikurikirane, turajya inama nka komite, tunarebe icyakorwa. Mu magambo make, Bizimana Yannick ni umukinnyi mwiza, kumurekura ntabwo byoroshye.”

IGIHE yamenye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateranye bukiga kuri iyi ngingo, ndetse bwasanze bidakwiye ko Bizimana Yannick uri mu beza iyi kipe ifite nyuma yo kwigaragaza mu mwanya amaze guhabwa muri Gikundiro, yatizwa muri Police FC.

Rayon Sports iyobowe na Komite nshya, ivuga ko itazatanga uyu mukinnyi muri Police FC kuko ari umwe mu bo izagenderaho mu mwaka utaha w’imikino.

Bizimana Yannick yaraye yongeye kwigaragaza, aho yatsinze ibitego bibiri muri 3-1 Rayon Sports yatsinze Gitikinyoni FCmu mukino wa gicuti ugamije kwitegura Al-Hilal Club izahura na yo muri CAF Champions League mu kwezi gutaha.