Rayon Sports yaburiye abacuruza ibirango byayo nta burenganzira babiherewe.

Rayon Sports yaburiye abantu bakomeje gushaka inyungu mu birango byayo nta burenganzira babiherewe, ivuga ko uzabifatirwamo azahita ashyikirizwa Polisi y’igihugu.

Ni mu itangazo iyi kipe yacishije ku rubuga rwa Twitter yayo.

Riragira riti” Birabujijwe gucuruza ibirango bya  Rayon Sports utabifitiye uruhushya. Banyamuryango ba murasabwa kwirinda abantu bakwirakwiza imyenda ya Rayon Sports ngo yatwaye igikombe cya 2018/2019. Uzafatwa ayicuruza atabifitiye uruhushya azashyikirizwa Polisi y’u Rwanda.”

Ibi Rayon Sports ibitangaje mu gihe aho imariye gutwara igikombe cya shampiyona usanga hari abacuruza ibirango byayo byiganjemo imyambaro ndetse n’amafoto y’abakinnyi b’iyi kipe. Bisobanuye ko uzajya yifuza gucuruza ibirango bya Rayon Sports azajya abanza kwegera ubuyobozi bwayo bukabanza kubimuhera uburenganzira.

Rayon Sports n’abakunzi bayo bari mu byishimo bidasanzwe, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda y’umwaka wa 2018/2019. Iki gikombe cya cyenda Rayon Sports yegukanye kuva yatangira gukina shampiyona y’u Rwanda, izagishyikirizwa ku wa 01 Kamena ubwo izaba yakiriye Marines FC, mu mukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.