Rayon Sports yagiye gukorera imyitozo ku kibuga cya Skol basanga hari itangazo ribabuza

Rayon Sports yagiye gukorera imyitozo ku kibuga cya Skol basanga hari itangazo ribabuza

Abakinnyi ba Rayon Sports ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere bagiye gukorera imyitozo ku kibuga cya Skol kiri mu Nzove basanga hari itangazo rivuga ko iki kibuga cyafunzwe kubera imirimo yo kugitunganya.

Amafoto y’abakinnyi ba Rayon Sports bari baheze hanze y’iki kibuga yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aherekejwe n’amagambo avuga ko Rayon Sports yangiwe kwitoreza aho isanzwe yitoreza.

Itangazo rigaragaza ko iki kibuga cyabaye giharitswe kugikoresha, rigaragara ko ryanditswe ejo hashize tariki ya 03 Ukwakira.

Iri tangazo rimenyesha abakoreshaga kirya kibuga bose, rivuga ko kuva uyu munsi tariki ya 04 kugeza ku wa 30 Ukwakira, kitazaba gikoreshwa kubera imirimo yo kugitunganya ngo yatangiye uyu munsi.

Abakinnyi ba Rayon bari baje gukora imyitozo bamaze igihe gito nk’iminota iri hagati y’itatu n’itanu bahita bamenyesha ubuyobozi bubahamagaza ngo baze bakorane inama.

Bahise basubirayo bajya mu nama