Rayon Sports yakoze imyitozo irimo ingufu nyinshi yitegura Sunrise FC [AMAFOTO]

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo ikomeye yitegura umukino w’umunsi wa 18 izakiramo Sunrise FC. Robertinho avuga ko atari umukino bazajenjekera kuko ngo ubu bamaze kwiha intego yo kwitwara neza kuri buri mukino, bagahatanira igikombe nta kujenjekera ikipe iyo ariyo yose.

Rayon Sports yakoze imyitozo irimo ingufu nyinshi yitegura Sunrise FC [AMAFOTO]
Rwanda Magazine Photo

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo ikomeye yitegura umukino w’umunsi wa 18 izakiramo Sunrise FC. Robertinho avuga ko atari umukino bazajenjekera kuko ngo ubu bamaze kwiha intego yo kwitwara neza kuri buri mukino, bagahatanira igikombe nta kujenjekera ikipe iyo ariyo yose.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abakinnyi ba Rayon Sports bakoreye imyotozo muri ‘Gym’, nimugoroba bakorera imyitozo yindi mu Nzove. Ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi bose kuko nta n’umwe ufite imvune uretse Tuyishime Eric Congolais uri gukorera imyitozo ku ruhande kubera imvune ye itarakira neza.

Rayon Sports iri kwitegura Sunrise FC bagomba guhura kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Werurwe 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Umukino ubanza wabaye tariki 1 Ugushyingo 2018, Rayon Sports yari yatsinze Sunrise FC 2-1 mu mukino Caleb yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita umugeri umufana wari winjiye mu kibuga.

Nyuma y’imyitozo, Robertinho yaganiriye n’abanyamakuru abatangariza uko biteguye. Yemeje ko bari kwitegurana imbaraga nyinshi kuko ngo buri mukino bari kuwitaho cyane.

Ati " Turi kwitegura n’imbaraga nyinshi. Mu gitondo twakoreye muri Gym, nimugoroba dukora ibijyanye n’amayeri ndetse na tekiniki. Abakinnyi bose bakoranye imbaraga kandi bariteguye neza. Hashize ukwezi abakinnyi bakorera muri Gym mu gitondo nimugoroba tugakorera mu kibuga. Gym niyo shingiro y’imbaraga."

Robertinho avuga ko ikibazo asigaranye ari ukugira abakinnyi bose beza b’abanyamahanga 4 (Michael Sarpong, Jonathan Da Silva, Mugheni Fabrice na Donkor Prosper) kandi asabwa gukoresha abakinnyi 3.

Ati " Ntabwo binyoroheye nk’umutoza kuko bose ni abakinnyi beza ariko turi kugerageza kubikoraho. Rayon Sports ni ikipe ikina ishaka gutsinda buri mukino ari nayo mpamvu bisaba guhitamo abakinnyi neza."

Yakomeje avuga ko impamvu Da Silva atakinishijwe umukino wa Mukura VS ari uko yari afite ikibazo mu itako ariko ngo yamaze gukira neza. Undi umaze gukira neza ni Irambona Eric.

Avuga ku buryo biteguye Sunrise FC, Robertinho yavuze ko utazaba ari umukino woroshye kuko Sunrise FC ifite abakinnyi bafite imbaraga n’ubunararibonye.

Ati " Sunrise ifite abakinnyi bafite imbaraga n’ibigango kandi bafite ubunararibonye. Ni ikipe nzi neza ari nayo mpamvu nasabye abakinnyi kwitegura n’imbaraga nyinshi uriya mukino. Tuzatanga ibyo dufite byose kuko intego yacu ni uguhatana kugera ku gikombe.

Niba ushaka guhatanira igikombe, ugomba guha agaciro buri mukino. Ntabwo tuzajya tureba ngo ni Sunrise FC, ni APR,…ahubwo tugomba kwitegura buri mukino neza , tukazareba ikizavamo nyuma."

Avuga uko yabonye Jules Ulimwengu, Robertinho yemeje ko ari rutahizamu mwiza yizeye ko azafasha Rayon Sports.

Ati " Ni umukinnyi mwiza, ni umukinnyi uzi gutsinda kandi ukunda gukora. Ni umukinnyi wihuta cyane , azadufasha. Bwa mbere natakaje Diarra, mbona Caleb. Ubwo Caleb agiye, mbonye Jules kandi ni byiza kuko umurimo wose uhera kwa Manzi Thierry ugomba kurangirira kwa Jules na Sarpong. "

Yunzemo ati " Rayon Sports abantu bose barayizi ko ari ikipe igomba kuba ikomeye mu gutaha izamu. Buri myitozo yose dushyira imbaraga mu gutaha izamu. Ibyo bituma no mu kibuga hagati hagomba kuba hakomeye cyane kugira ngo twe gutanga amahirwe yo kwisanzura k’uwo dukina."

Kuri Djabel ngo haracyabura kugarura imbaraga

Abajijwe niba Djabel na Da Silva ari abakinnyi azakoresha kuri uyu wa Gatanu ubwo azaba akina na Sunrise FC, Robertinho yavuze ko Djabel agikeneye kongera kugira imbaraga zihagije.

Ati " Abo bombi ni abakinnyi b’ingenzi kuri Rayon Sports kandi ndi kwishimira uko bari kwitwara. Murabizi ko mbere Kevin na Djabel aribo twagenderagaho ndetse banahamagarwa mu ikipe y’igihugu ariko nyuma Djabel yagize imvune ikomeye, nyuma yaho akora ubukwe. Ibyo byose byamusabye ko ahagarika imyitozo iminsi igera kuri 20.

Djabel twaraganiriye ndetse hari na gahunda y’imyotozo yihariye yamuteguriwe. Nizera ko Djabel agomba kwihangana gato kugira ngo agarure imbaraga (Conditions physiques). Jonathan na we ni umukinnyi wari wagize ikibazo mu itako ariko ari kugaruka neza. Icyemezo cyo kubakinisha nzagifata ejo, ntabwo nagifata ubu."

Ulimwengu Jules na we ngo azakora iyo bwabaga ahatana n’ikipe yahozemo

Ku wa Gatanu, Jules Ulimwengu azaba akina n’ikipe ya Sunrise FC yavuyemo aza muri Rayon Sports. Yavuze ko awiteguye neza cyane kandi intego ye na bagenzi be ni amanota 3.

Ati " Kubwanjye ni ugukora cyane. Uzaba ari umukino ukomeye kandi n’abafana bazaba bategereje kureba uko nitwara imbere y’ikipe nahozemo. Nzafatanya na bagenzi banjye dushake amanota 3 nicyo cy’ingenzi."

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 37 inyuma ya APR FC ifite amanota 41. Sunrise FC ifite amanota 25 ikaba ku mwanya wa 6.

Yari imyitozo irimo imbaraga n’ishyaka

Ulimwengu Jules uzaba ahura na Sunrise FC yavuyemo aza muri Rayon Sports

Jonathan Da Silva wamaze gukira neza

Irambona Eric na we yamaze gukira neza imvune

Manzi Thierry mu kazi

Mugisha Francois Master mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri

Mazimpaka Andre umaze gukina imikino 8 adatsindwa igitego

Mugheni Fabrice witwaye neza mu mukino Rayon Sports iheruka gutsindamo Mukura VS 3-0

Robertinho yafashe umwanya aganira na Jules Ulimwengu

Rutanga Eric watanze imipira 2 yavuyemo ibitego 2 muri 3 Rayon Sports yatsinze Mukura VS ku munsi wa 17 wa Shampiyona

Robertinho yasoje imyitozo asaba abasore be gushyira umutima cyane ku mukino wa Sunrise FC