Rayon Sports yatangiye kwitegura Mukura VS igaragaramo umukinnyi Bola umukongomani watangiye igeragezwa [AMAFOTO]

Rayon Sports yatangiye kwitegura Mukura VS igaragaramo umukinnyi Bola umukongomani watangiye igeragezwa [AMAFOTO]

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona igomba kwakirwamo na Mukura VS i Huye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019.

Rayon Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri yari yakinnye umukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona na Etincelles FC iyitsinda 1-0 cyatsinzwe na Ulimwengu Jules.

Abakinnyi bakinnye na Etincelles FC ntabwo bakoze imyitozo ikomeye kuko bo bakoreye ku ruhande. Abandi bose basigaye hiyongereyeho abakinnyi bakiri bato ba Rayon Sports bakoze imyitozo mu gice kimwe cy’ikibuga.

Ni imyitozo yanakozwe n’umukinnyi utahizamu ukomoka muri RDCongo witwa Bola . Kuko igura n’igurisha ryamaze gufungwa haba ku bakinnyi bo mu Rwanda ndetse n’abo hanze, Rayon Sports iramutse imushimye yazamukinisha muri ’Saison’ itaha.Gusa mu myitozo ni umukinnyi wagaragaje ko afite byinshi azi cyane cyane mu gutsinda.

Amakipe yombi yabashije gutangira neza imikino yo kwishyura ya shampiyona, aho Mukura yakuye intsinzi y’igitego 1-0 ku kibuga cya Sunrise FC naho Rayon Sports itsindira Etincelles igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Nyuma y’imikino 16 imaze gukinwa mu cyiciro cya mbere, Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 34.

Umukino wahuje amakipe yombi mu mikino ibanza uyu mwaka w’imikino, Rayon Sports yatsinzwe na Mukura ibitego 2-1 mu gihe ubwo baheruka gukinira i Huye, amakipe yombi yahanganyirije ubusa ku busa.

Tuyishime Eric bakunda kwita Congolais wamaze koroherwa ari gukorera imyitozo ku ruhande

Abakinnye umukino wa Etincelles FC bakoreye ku ruhande imyitozo yoroheje

Paul Muvunyi , Perezida wa Rayon Sports yakuriye iyi myitozo...I buryo hari Mugabo Justin, umujyanama wa Komite ya Rayon Sports mu bijyanye n’itangazamakuru

Mutsinzi Ange ari mu bakinnyi batakoze imyitozo myinshi

Iradukunda Eric bakunda kwita Radu utarakinnye umukino wa Etincelles FC kubera amakarita ni umwe mu bashobora kubanzamo Rayon Sports ikina na Mukura VS

Bola ukomoka muri RDCongo yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Murumuna wa Kasim Ndayisenga (mu kirere ) na we ari mu bari gukorera imyitozo muri Rayon Sports

Bikorimana Gerard uri gukina umwaka wanyuma w’amasezerano ye muri Rayon Sports

Faustin Usengimana udafite ikipe kuri ubu, na we amaze iminsi akorera imyitozo muri Rayon Sports

Djamal Mwiseneza aracyawubasha

Donkor Prosper utarakinnye umukino wa Etincelles FC kubera umubare w’abanyamahanga wari wuzuye

Eric Irambona ukirutse imvune

Mudeyi Suleiman na we akirutse imvune

Robertinho yitegereza abasore be

Ally Tidjan ukinana muri Rayon Sports na mukuru we Djabel

Imyitozo irangiye , abatoza n’abakapiteni bakoze inama