Rayon Sports yavumbuye isoko rikomeye ku bakinnyi bayo,Sarpong agiye kugurwa akayabo ka 650 000$

Rayon Sports yavumbuye isoko rikomeye  ku bakinnyi bayo,Sarpong agiye kugurwa akayabo ka 650 000$

Rutahizamu w’umunya Ghana umaze igihe akinira Rayon Sports agiye kugurwa n’ikipe yo mu Bushimwa yitwa Changchun Yatai FC yo mu Kiciro cya mbere muri shampiyona yaho, izamutangaho asaga ibihumbi 650$.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye Umuseke ko aya makuru ko yo kugurisha rutahizamu wayo ari ukuri.

Ngo arashaka kwerekeza mu gihugu cy’u Bushinwa mu ikipe yitwa Changchun Yatai FC yamaze kumvikana na bo ko izishyura ibihumbi 650$.

Rayon Sports izahabwa ibihunbi 150$ ayo masezerano naramuka yumvikanyweho.

Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yatubwiye ko ibiganiro bisa nkaho byarangiye, avuga ko bigeze kuri 90% yo kuba Sarpong yagenda.

Nkurunziza yagize ati: “Nibyo hari ibiganiro hagati ya Rayon Sports n’ikipe yo mu gihugu cy’u Bushinwa ikina mu Kiciro cya mbere, yifuje kuba yagura uyu mukinnyi, ndetse yumvikana na Rayon Sports ko izamutangaho ibihumbi 650$.  Rayon Sports izatwara ibihumbi 150$ kuko umukinnyi yari ayifitiye amasezero.”

Nkurunziza yakomeza avuga ko bifuzaga ko Sarpong agenda kuri uyu wa Gatanu, gusa Rayon Sports isaba ko yagenda nyuma yo kuyikinira imikino ibiri ya shampiyona, uwa Mukura VS na APR FC, kandi iriya kipe ngo yarabyemeye.

Ku bijyanye n’icyuho Sarpong yasiga muri Rayon Sports, cyane mu basatira izamu, Nkurunziza yavuze ko Rayon Sports itanga amahirwe ku bakinnyi benshi, kandi ngo ubu nta kibazo gihari.

Ati: “Rayon Sports ni ikipe iha amahirwe umukinnyi iyo yifuzwa n’indi kipe, ubusatirizi bwacu nta kibazo kuko hari n’undi rutahizamu duherutse gusinyisha (Rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire, Drissa Dagnogo), kandi tubona na we ari umuhanga.”

Michael Sarpong yari asigaranye amasezerano y’amezi atandatu muri Rayon Sports, yari kuzarangira tariki ya 30 Kamena 2020.

Iyi kipe ikomeze umubano mwiza n’amakipe yo Bushinwa nyuma y’uko Jules Ulimwengu na we yerekeze muri iki gihugu.