Rayon Sports yavuze kuri Ngandu Omar uvugwa muri iyi kipe

Rayon Sports yavuze kuri Ngandu Omar uvugwa muri iyi kipe

Rayon Sports iranyomoza amakuru y’uko yaba yaragiranye ibiganiro na myugariro w’umurundi ukina nk’umunyarwanda mu ikipe ya AS Kigali, Ngandu Omar.

Uyu musore wasoje amasezerano ye mu ikipe ya AS Kigali, muri iyi minsi byavugwaga ko yaba ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports ngo ajye kuyifasha mu bwugarizi.

Nk’uko ummuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yabitangarije ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana n’uyu musore.

Yagize ati"Ngandu Omar ni myugariro mwiza, twaramubonye muri shampiyona, twaramubonye mu gikombe cy’Afurika, ni myugariro mwiza cyane, ni umukinnyi ikipe iyo ari yo yose yakwifuza, ariko nakubwira ko nta biganiro turagirana uretse wenda ababa babivuga ngo Rayon Sports nk’ikipe izasohoka yamugura akazabafasha, nta biganiro turagirana biramuste bihari ntabwo nabura kubibabwira."

Ibi kandi Jean Paul yatangaje bikaba bishimangirwa n’uyu mukinnyi yatangaje ko nta biganiro yagiranye na Rayon Sports ahubwo ko ari mu biganiro na AS Kigali yahozemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu masaha ya saa 11h, uyu musore yabonanye n’ubuyobozi bwa AS Kigali ndetse bari kumwe n’umutoza Eric Nshimiyimana, baraganira, gusa ibiganiro bikaba bitarangiye.

Amakuru avuga ko ibiganiro bigeze kure ndetse ko nta gihindutse iki cyumweru kirangira yamaze gusinya ku buryo azatangirana imyitozo n’abandi mu cyumweru gitaha.

Ngandu Omar asoje amasezerano ye muri AS Kigali nyuma y’uko yari avuye muri APR FC, ubu akaba ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Ibiganiro bigeze kure hagati ya AS Kigali na Ngandu Omar (Photo: Sadam Mihigo)