Rayon Sports:Dore Icyo Rutanga asubiza abavuga ko adakwiriye kuba kapiteni

Rayon Sports:Dore Icyo Rutanga asubiza abavuga ko adakwiriye kuba kapiteni

Kapiteni w’ikipe wa Rayon Sports, Rutanga Eric avuga ko ntawabuza abavuga kuvuga, gusa ngo abayobozi bamugiriye icyizere cyo kuyobora abandi mu kibuga nibo bazi icyo bagendeyeho n’ubushobozi bamubonyemo, ibindi byose ntabwo abyitayeho.

Ubwo yongeraga amasezerano y’imyaka 2 nk’umukinnyi wa Rayon Sports muri Nyakanga 2019, ni nabwo yatangajwe ko ari we kapiteni wa Rayon Sports.

Nyuma yo guhabwa iki gitambaro abantu bagiye babivugaho bitandukanye, bamwe bati aragikwiriye, abandi nabo bakemeza ko atagikwiriye.

Ibi kandi byatizwaga umurindi na bamwe mu bafana b’iyi kipe bamubwiraga ko atari kapiteni w’ikipe yabo bakeneye kuko nta bushobozi bamubonamo bitewe n’ibihe ikipe yari irimo.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Rutanga yavuze ko ntawabuza abafana kuvuga ibyo bashaka, naho ngo ubuyobozi bwamugiriye icyizere nibwo buzi impamvu.

Yagize ati"umufana afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka, agomba kuvuga ntabwo namwima uruvugiro, abayimpaye nibo babizi, kandi biriya byose bivugwa kuko twatsinzwe."

Yakomeje agira ati"akenshi usanga muri Rayon Sports abafana bibasira ba kapiteni, nk’abambanjirije, kandi ntabwo ariko byakagenze ahubwo bakagombye kudushyigikira yaba ejo cyangwa ejobundi nzavemo ndi umunyabigwi w’ikipe kuko ibyo maze kubakorera ni byinshi cyane."

Yakomeje asaba abafana ko mbere yo kuvuga ibyo bishakiye bakwiye kubanza gutekereza neza, bakibaza no ku byiza uwo mukinnyi yaba yarabagiriye mbere yo kumuvuga nabi.

Uyu ni umwaka wa gatatu Rutanga Eric akinira ikipe ya Rayon Sports, yayinjiyemo avuye muri APR FC. Yayihesheje ibikombe bitandukanye birimo icya shampiyona, Super Cup ndetse ari no mu bakinnyi bafashije iyi kipe kwandika amateka bagera muri 1/4 cy’imikino nyafurika.