Rayon Sports:Ikuye amanota 3 I Nyagatare,Balotelli yigaragaza,Caleb abona umutuku,amahane menshi

Rayon Sports imaze gutsinda ikipe ya sunrise ibitego 2-1 mu mukino wa gatatu wa Sampiyona Azam Premier ligue,umukino  Sarpong Micheal yigaragaje cyane ,Caleb wabonye ikarita itukura mu mukino uranzwe n'amahane menshi.

Rayon Sports:Ikuye amanota 3 I Nyagatare,Balotelli yigaragaza,Caleb abona umutuku,amahane menshi
Internet photo

Rayon Sports imaze gutsinda ikipe ya sunrise ibitego 2-1 mu mukino wa gatatu wa Sampiyona Azam Premier ligue,umukino  Sarpong Micheal yigaragaje cyane ,Caleb wabonye ikarita itukura mu mukino uranzwe n'amahane menshi.

Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports kuko mu minota 25 ya mbere y’umukino Rayon Sports yari yabonye ibitego byayo bibiri.

Igitego cya mbere cyaturutse ku kosa ryakorewe Balotelli mu rubuga rw’amahina aho,Uwambajimana Leon yamusunitse maze Bimenyimana BonFils Caleb awuboneza mu izamu.

Ku munota wa 24 nibwo Sarpong yabonye igitego cy’umutwe  kuri koruneli yatewe neza na Djabel manishimwe,Igice cya mbere ninako cyarangiye.

                                           Sarpong ibitego byose byaturutseho

Mu gice cya kabiri Sunrise yaje yahinduye imikinire kuko ku munota wa 72 yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Gasongo kuri kufura.

Sunrise yakomeje kwataka ishaka igitego cya kabiri,ubwo ni nako impinduka zakorwaga,Djabel asimburwa na Gilbert,mu gihe Mutsinzi Ange.

Ku munota wa 85 umufana yinjiye mu kibuga ajya kurwana na Caleb,bakubitana imigeri umusifuzi ahita amuha ikarita itukura. 

Amahane yatangiriye aho amakinyi ku mpande zombie batangira gusahyamirana,umusifuzi yongeraho iminota itanu umukino urangira gutyo ku bitego bya Rayon Sports 2-1 cya Sunrise.