Rayon Sports:Umutoza Robertihno nataza uyu munsi ejo muzabona undi uzatoza CECAFA-Muhirwa Freddy

Rayon Sports:Umutoza Robertihno nataza uyu munsi ejo muzabona undi uzatoza CECAFA-Muhirwa Freddy

Muhirwa Freddy yatangaje ko umutoza Robertihno ategerejwe uyu munsi naramuka ataje uyu munsi ejo hazaboneka undi Mutoza uzatoza CECAFA Kagame Cup.

Yabitangaje ubwo yakoraga ikiganiro na Isango Star muri Rayon Time ubwo yabajwega kubijyanye n'umutoza mukuru kandi irushanwa rya CECAFA rigiye gutangira.

Muhirwa Freddy utishimye uteganya no kutongera kuba umuyobozi muri Rayon Sports kuko Mandat igeze kumusozo.

Mu magambo ye yagize ati:Umutoza tumutegereje uyu munsi naramuka ataje turashaka undi ugomba gutoza irushanwa rya CECAFA kuko twamutegeje igihe kirekire.

Muhirwa yabajijwe kubijyanye nuko Robertihno avuga ko batamwoherereje ticket avuga ko bitari mu masezerano yo kumwoherereza ticket.

Rayon Sports iracakirana na TP Mazembe kuri iki cyumweru mu mukino wa mbere wa CECAFA Kagame Cup.