Rayon Sports:Yamaze kugeza ikirego muri FERWAFA irega umusifuzi Ndagijimana wayangiye igitego

Ikipe ya Rayon Sports yareze umusifuzi wo ku ruhande Ndagijimana Theogene muri FERWAFA imushinja iteka kwanga ibitego biri byo iyi kipe iba yatsinze bityo bakaba basaba FERWAFA ko itazongera kumushyira ku mikino y’iyi kipe,ikirenze ibyo nuko na Azam TV yerekana amashusho y'iyi mipira yaremeje ko ari igitego Rayon yibwe.

Rayon Sports:Yamaze kugeza ikirego muri FERWAFA irega umusifuzi Ndagijimana wayangiye igitego
Rwanda Magazine Photo

Ikipe ya Rayon Sports yareze umusifuzi wo ku ruhande Ndagijimana Theogene muri FERWAFA imushinja iteka kwanga ibitego biri byo iyi kipe iba yatsinze bityo bakaba basaba FERWAFA ko itazongera kumushyira ku mikino y’iyi kipe,ikirenze ibyo nuko na Azam TV yerekana amashusho y'iyi mipira yaremeje ko ari igitego Rayon yibwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 nibwo Rayon Sports yatsinzwe na APR FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 8 wa Shampiyona.

APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana.

Ku munota wa 85 Michael Sarpong yishyuriye Rayon Sports ku mupira yari aherejwe na Manzi Thierry.

Nyuma gato Sarpong yatsinze igitego cya 2 cya Rayon Sports ku mupira yari aharejwe na Iradukunda Eric bakunda kwita Radu ariko cyangwa n’umusifuzi wo ku ruhande Ndagijimana Theogene.

Ku munota wa 92 nibwo Rusheshangoga Michel yatsindiye APR FC igitego cyayihesheje amanota 3 ku ishoti rirerire yatereye kure y’izamu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018 nibwo Rayon Sports yandikiye umunyabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Ibaruwa ya Rayon Sports igira iti " ...Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubasabe ko mwatubariza impamvu yamuteye kwitwara nabi bigeze hariya by’umwihariko igitego cyatsinzwe na Sarpong ariko we akemeza ko yari ari inyuma ya ba myugariro’ Hors - Jeu bityo igitego kikangwa nyamara cyari igitego n’amashusho abigaragaza.

Bwana munyamabanga tuboneyeho kubasaba ko uriya musifuzi mutakongera kumuha imikino yacu kuko sibwo bwa mbere adusifuriye ibitandukanye n’ukuri nko ku mukino twakinnyemo na AS Kigali muri 1/2 cy’igikombe cy’Agaciro 2018 yanze igitego cyatsinzwe na Rutanga n’umutwe n’ahandi henshi yadusifuriye yagiye abogama bigaragara..."

Mu kwezi k’Ukuboza 2016 nabwo Ndagijimana Theogene yahawe gasopo na CAF nyuma yo kwitwara nabi ku mukino wahuje Tunisia na Libye tariki ya 11 Ugushyingo uyu mwaka, aho yashinjwe ko yagaragaje urwego ruri hasi. Icyo gihe byanatumye ataboneka mu basifuzi bagombaga gusifura CAN 2017.

Icyo gihe impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamumenyeshaga ko ashobora kuzahagarikwa mu gihe cyose akoze amakosa nkayo yakoze ku mukino wavuzwe haruguru.

Ndagijimana Theogene (i bumoso ) ni umwe mu basifuzi basifuye ku ruhande APR FC ikina na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu

Ibaruwa Rayon Sports yandikiye FERWAFA irega umusifuzi Ndagijimana