RDC: Hongeye kugaragara Ebola

RDC: Hongeye kugaragara Ebola

Nyuma y’igihe hatavugwa Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa umurwayi mushya wayisanzwemo muri Beni. Uyu ngo akaba ari umumotari wari umaze iminsi ahitwa Biakato, muri Ituri, mbere yo kugaruka mu Mujyi wa Beni atwaye umurwayi.

Mu rwego rwo kwirinda ko ibintu nk’ibi byakongera umuhuzabikorwa w’agateganyo w’ibikorwa bigamije kurwanya Ebola, Dr Bibiche Matadi, yahamagariye abamotari bose kwizera kujya banyura ahagenzurirwa iyi ndwara hashinzwe hirya no hino winjira mu mijyi bakajya bipimisha.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, Dr Bibiche yasabye aba bamotari kwirinda kuya banyura ahandi hantu hatari aha kugirango baye babanza gupimwa mu gihe binira cyangwa bava mu mujyi umwe cyangwa undi.

Yavuze ko aha hantu hatashyiriweho gutinza abamotari, ahubwo biri mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bwabo.

Yongeyeho ko umuntu wanduye iyo afatiwe aho hantu birinda kujya gukwirakwiza indwara aho aba agiye mu bandi baturage.