RDC : Ni agahinda n'umuborogo nyuma yuko umusirikare arashe abaturage 12 bagapfa, icyenda bagakomereka

RDC : Ni agahinda n'umuborogo nyuma yuko umusirikare arashe abaturage 12 bagapfa, icyenda bagakomereka

Umusirikare wa FARDC bikekwa ko yari yasinze, yarashe abaturage 12 barapfa naho abandi icyenda barakomereka, mu gace ka Sange, mu mujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ibyo byago byabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2020 ahagana saa mbili z’ijoro ku isaha yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi w’agace ka Sange, Malula Rukalisha, yabwiye ibinyamakuru byo muri RDC ko umusirikare wishe abo baturage yahise acika.

Yakomeje ati "Bamwe bakomeretse cyane biza kubaviramo urupfu. Umubare w’abapfuye ni 12 barimo abagore barindwi n’abagabo batanu. Turimo kubarura abantu icyenda bakomeretse."

Amakuru yatangajwe avuga ko uwo musirikare yasaga n’uwasinze, ku buryo yarasaga umuntu wese bahuraga.