RDF ifite ubushobozi ‘bwinshi cyane’ yakoresha bibaye ngombwa-Perezida Kagame

RDF ifite ubushobozi ‘bwinshi cyane’ yakoresha bibaye ngombwa-Perezida Kagame

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yafunguraga inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi , yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango mu murenge wa  Rosororo mu Karere ka Gasabo Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bakerensa ingufu za RDF bibeshya cyane. Ngo izo ifite nyinshi cyane kurusha uko abantu babikeka kandi ngo bibaye ngombwa yazikoresha.

Perezida Kagame avuga ko abakerensa RDF ari abatayizi. Ngo urugero rw’ibyo ishoboye ni ibiherutse kubera Nyamasheke

Iyi ni ingingo Umukuru w’igihugu yagarutseho ubwo yari agiye kurangiza imbwirwaruhamwe ye.

Perezida Kagame mu ijambo rye yagarutse ku iterambere u Rwanda rwagezeho mu bukungu buzamuka umwaka ku wundi kandi ibi ngo byagizweho uruhare rugaragara n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bafatanyije n’abandi Banyarwanda.

Nyuma yo kuvuga kuri iri terambere Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rutera imbere ku muvuduko ugera kuri 8.6% ndetse no kuri 12.2% ari urugero rw’ibyo Abanyarwanda bashoboye kwigezaho.

Kuri we ngo bagombye gukora byinshi mu buryo budasanzwe bakagera kuri byinshi kurushaho kandi ngo birashoboka.

Perezida Kagame ati “  Ibi tubona ni ibintu bihambaye  ndetse by’ibitangaza ariko ibyo biratwereka ibishoboka. Kuki tutakomeza kubigeraho ? kuko tunabikeneye. u Rwanda rurabikeneye , rukeneye gutera imbere , rukeneye imirimo y’urubyiruko  n’abandi.”

Asanga igikenewe ari ugukora cyane , abantu bagakorana bakungurana inama ku byateza imbere u Rwanda.

Perezida Kagame yagarutse ku byerekeye iyegura r’abayobozi b’Uturere mu Rwanda byavuzwe mu byumweru bibiri bishize.

Ngo n’ubwo hari ababyise ‘byacitse’ kuri we ngo ni ibisanzwe ko udakora neza abisa abandi bagakora ku bw’inyungu z’Abanyarwanda.

Uweguye nawe ngo aba ashobora kujya gukora ibindi ahandi.

Ati “ Kuvaho ni {ibintu byumvikana} Logical conclusion.  Niho bikwiriye kuganisha n’ubundi, byacitse yaba ari uko wagira umubare w’abameya uko ungana kose badakora ibyo bari bakwiriye gukora cyangwa se batabikora uko bakwiriye kubikora.  Icyo nicyo kibazo cya mbere kandi icyo kibazo iyo ugikemuye bwa bukungu burakura n’ibindi byose Abanyarwanda bifuza kubateza imbere bikaboneka. ”

Umukuru w’igihugu avuga ko ikiza kurushaho kandi ku nyungu z’Abanyarwana ari uko udakora neza yajya avaho hakiri kare.

RDF murayizi?…Ifite ubushobozi ariko itagomba gukoresha keretse bibaye ngombwa…

Agaruka ku bantu baherutse gutera u Rwanda binjiriye mu Karere ka Nyamasheke, Perezida Kagame yavuze ko ibyo bakoze byo gushaka guhinyuza u Rwanda byabagarutse.

Ngo nta n’umwe wasubiye yo.

Ati: “ Nyamasheke mu minsi yashize hari abantu bateye yo…Muzi abantu bateye yo bavuye hakurya no hakuno… Ariko rwose twari twarabararitse, turabwira ko ibyo batekereza gukora ko uwinjiye mu Rwanda arufitiye imigambi mibi atarusohokamo.”

Perezida Kagame avuga ko abinjiye muri Nyamasheke bashakaga guhinyuza uriya muburo u Rwanda rwari rwabahaye.

Yemeza ko mu binjiye bose nta n’umwe wigeze asohoka ngo asubire iyo yaje aturuka.

Ati: “ RDF murayizi?… Yarabatoraguye buri wese, yakoze ijoro n’amanywa irabatoragura. Uwasigaye muzamumbwire…”

Umukuru w’igihugu yashimye ko abaturage ba Nyamasheke banze gufatanya n’abo.

Yabwiye Abanyarwanda muri rusange n’abayoboke b’Umuryango FPR Inkotanyi ko ibyabaye Nyamasheke ari ibintu byoroshye ndetse ko n’ibyaza bibirusha ubukana nabwo RDF yabyitwaramo neza.

Kagame avuga ko atari byiza ko igihugu kerekana ingufu za gisirikare gifite nk’aho ari ugutanga umugabo ko gishoboye ahubwo igihugu kibana n’ubushobozi bwacyo.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko ubushobozi budashingiye ku bikoresho gusa ahubwo bugira n’aho buhirira hanini n’ubushake.

Ati: “ Ubushake dufite hamwe n’ubushobozi bwo kurinda ko igihugu cyacu cyahungabana ntibugira uko bungana.”

Gusa avuga ko kubukoresha( ubushake n’ubushobozi bwo kwivuna umwanzi) bitaraba ngombwa cyane cyane ko u Rwanda rushaka iterambere rirambye.

Sen Tito Rutaremara umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi b’Imena

Iyi nteko ya Biro Politiki yabereye ku kicaro cya FPR Inkoranyi kiri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo

Bateze amatwi Perezida Kagame