REG BBC yatsinze Espoir BBC ku mukino wa nyuma yegukana igikombe kibanziriza shampiyona (Amafoto)

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya REG Basketball Club, yegukanye igikombe kibanziriza shampiyona ubu kitwa ‘BK Preseason Tournament’ itsinze Espoir BBC amanota 80-63.

REG BBC yatsinze Espoir BBC ku mukino wa nyuma yegukana igikombe kibanziriza shampiyona (Amafoto)
5qmedias

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya REG Basketball Club, yegukanye igikombe kibanziriza shampiyona ubu kitwa ‘BK Preseason Tournament’ itsinze Espoir BBC amanota 80-63.

Irushanwa ribanziriza shampiyona y’u Rwanda ryatangiye gukinwa kuwa Gatanu tariki 23 Ugushyingo 2018, REG BBC igera ku mukino wa nyuma isezereye Patriots BBC naho Espoir BBC ihagera isezereye IPRC y’i Huye.

Umukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade i Remera, kuri iki Cyumweru watangiye REG BBC yahabwaga amahirwe kuko yasezereye ikipe ikomeye ya Patriots BBC muri ½, yagaragazaga inyota yo kwisubiza iki gikombe yanatwaye umwaka ushize.

Gusa yatunguwe n’urwego rwiza Espoir BBC yerekanye kuko agace ka mbere karangiye REG BBC iyirusha inota rimwe gusa, amanota 17-16. Umutoza Ngwijuruvugo yabonye ko akazi katoroshye ashyiramo intwaro ze zirimo Benjamin Mukengerwa ukomoka muri RDC, n’Umunya-Cameroun Beleck Bell Engelbert.

Byatumye iyi kipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu yitwara neza mu gace ka kabiri itsinda amanota 22-7. Espoir BBC ifashijwe n’abakinnyi babiri bakinnye neza cyane uyu mukino wa nyuma; Kubana Tubane Jean Philipe na Sangwa Almer, batsinze agace ka gatatu amanota 21 kuri 19 ya REG BBC.

Ako kebo niko bagerewemo mu gace ka nyuma k’umukino kuko nabo bagatsinzwe na REG BBC amanota 22-19, byatumye umukino utsindwa na REG BBC ku giteranyo cy’amanota 80-63, byatumye yegukana igikombe.

Uko abakinnyi bakurikiranye mu gutsinda amanota menshi

1. Mukengerwa Benjamin (REG BBC) 15

2. Kubanatubane Philippe (Espoir BBC) 14

3. Sangwe Armel (Espoir BBC) 13

4. Kazeneza Emile Galois (Espoir BBC) 13.

5. Beleck Bell Engelbert (REG BBC) 14

6. Kami Kabange Milambwe (REG BBC) 12.

Amafoto y'uko umukino wagenze:

 

Photo:Frank Musango-Ibisigo.com