REG BBC yatsinze Espoir BBC ku mukino wa nyuma yegukana igikombe kibanziriza shampiyona (Video)

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya REG Basketball Club, yegukanye igikombe kibanziriza shampiyona ubu kitwa ‘BK Preseason Tournament’ itsinze Espoir BBC amanota 80-63.

Irushanwa ribanziriza shampiyona y’u Rwanda ryatangiye gukinwa kuwa Gatanu tariki 23 Ugushyingo 2018, REG BBC igera ku mukino wa nyuma isezereye Patriots BBC naho Espoir BBC ihagera isezereye IPRC y’i Huye.

Umukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade i Remera, kuri iki Cyumweru watangiye REG BBC yahabwaga amahirwe kuko yasezereye ikipe ikomeye ya Patriots BBC muri ½, yagaragazaga inyota yo kwisubiza iki gikombe yanatwaye umwaka ushize.