REG BBC yatsinze Patriots BBC igera ku mukino wa nyuma (Amafoto)

REG BBC yatsinze Patriots BBC igera ku mukino wa nyuma (Amafoto)
5qmedias

Ikipe ya REG BBC yatsinze Patriots BBC, biyihesha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ribanziriza shampiyona y’u Rwanda mu mukino wa Basketball ‘BK Pre-season Tournament’.

Saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu muri Petit Stade i Remera, habereye umukino wa ½ cy’iri rushanwa, aho REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 88 kuri 59.

Ni umukino wahuje amakipe akomeye mu Rwanda, wagaragayemo abakinnyi bashya ku mpande zombi bavuye hanze y’u Rwanda; Umunya-Cameroun Beleck Bell Engelbert wa REG BBC n’umukinnyi wa Patriots BBC, Bwanga Kazunguzibwa ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

REG BBC itozwa na Ngwijuruvugo ntabwo yatangiye neza umukino kuko yatsinzwe agace ka mbere amanota 23-18. Imbaraga n’ubuhanga bw’abakinnyi bayo bafite inararibonye byayisubije mu mukino itsinda itababariye agace ka kabiri amanota 35 kuri arindwi gusa ya Patriots BBC.

Iki kinyuranyo mu manota cyatewe n’umusaruro muke w’abayobozi b’umukino wa Patriots BBC, kapiteni Mugabe Aristide utari uri bihe byiza na Sagamba Sedar, kuko bambuwe imipira myinshi na Nshobozwabyosenumukiza Jean-Jacques Wilson na Mukengerwa Benjamin bigatuma REG BBC ariyo yiharira umukino.

Mu gace ka gatatu amakipe yombi yanganyije amanota 14 kuri 14, aho umutoza wa REG BBC yari yaruhukije bamwe mu bakinnyi be bakomeye ari nako Patriots BBC, yongeramo imbaraga cyane ku bakinnyi Hagumintwari Steve na Ndizeye Gaston Dieudonné.

Agace ka nyuma REG BBC yongeye gukora cyane ifashijwe n’abakinnyi bayo nka; Kami Kabange, Mukengerwa Benjamin na Beleck Bell Engelbert, bituma itsinda amanota 21-15 bityo itahana intsinzi n’amanota 88-59.

Kami Kabange wa REG BBC watsinze amanota 22 muri uyu mukino niwe wahize abandi mu gutsinda menshi, akurikirwa na Hagumintwari Steven wa Patriots BBC winjije mu gakangara amanota 17, Mukengerwa Benjamin wa REG BBC atsinda amanota 15, naho Beleck Bell Engelbert we atsinda 12.

Gutsinda uyu mukino byahesheje REG BBC itike yo kujya ku mukino wa nyuma aho izahangana na Espoir BBC yo yahageze itsinze APR BBC amanota 75-69, umukino wa nyuma wa BK Pre-season Tournament uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018.

AMAFOTO:

Amafoto:Frank Musango-Ibisigo.com