RIB iza ku mwanya wa 4 naho Traffic Police ikaba iya 2 muri ruswa- TI-Rwanda

RIB iza ku mwanya wa 4 naho Traffic Police ikaba iya 2 muri ruswa- TI-Rwanda

Mu bushakashatsi Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda bugamije kureba uko ruswa nto ihagaze mu Rwanda, byagaragaye ko mu bigo bya Leta bitanu bya mbere bigaragaramo ruswa harimo na RIB iza ku mwanya wa Kane. Polisi iri ku mwanya wa kabiri ku mwanya wa mbere hakaza TVETs.

Ubu bushakatsi bwitwa Rwanda Bribery Index  bwari bumuritswe ku nshuro ya 10 buba bugamije kwerekana uko abanyarwana bagiye bakwa ruswa, uko bayitanze n’uko bagiye bamenyesha inzego aho ivugwa kugira ngo irwanywe.

Albert Kavatiri Rwego watangaje ibyavuye muri buriya bushakashatsi yavuze ko babukoreye ku bantu 2459. Muribo abagore bangana na 48.5% n’abagabo 51.5%, hakaba barabajijwe abantu 63.3% mu cyaro n’abo  mu mujyi 36.7%.

Mbere y’uko urwego rw’ubugenzacyaha buhabwa ubuzima gatozi bukavanwa muri Polisi ngo ruswa yari 6 n’ibice ku ijana ariko uyu mwana rufite 8%.

RIB ngo yakiriye amafaranga yose hamwe angana  Frw 6.755.000, bityo umuturage umwe akaba yaratanze impuzandengo ya Frw 85,030 ugeranyije.

Muri rusange ariko 78.5% babona ko ruswa mu Rwanda yaragabanutse, 81.9% bakavuga ko Leta ikora neza mu kuyigabanya.

Uyu mwaka ngo mu bantu 100 babajijwe abagera kuri 18 bemeye ko bahuye na ruswa batatu muribo bakemera aribo bisabiye gutanga ruswa n’aho abangana na 15 bo basabwe kuyitanga.

Abenshi muri bariya ni abagabo bangana na 20.9% n’aho abagore ni 15.8%.

Nubwo ngo bigaragara ko guhera muri 2016 ruswa igenda igabanyuka, iracyagaragara mu bigo bya Leta.

Urwego rw’ibigo bya Leta rwagaragayemo ruswa kurusha ibindi ibigo byigisha ubumenyi ngiro( TVETs) kuko rwihariye 12.80%.

Uko inzego za Leta zakurikiranye mu kugaragaramo ruswa:

-TVETs(12.80%),

-Traffic Police (12.40%),

-Urwego rw’abikorera(9.90%),

-RIB (8.50%)

-Ubucamanza (8.30),

-WASAC (6.40%),

-Ubuyobozi bw’ibanze(5.50),

-REG na sosiyete sivile(5.50)

– RURA (5%)

Polisi ishimirwa ko yakomeje gutera intambwe mu kugabanya ruswa ku kigero cya gatanu ku ijana kandi ngo ibyo kwishimirwa.

Ibi ngo yabikoze binyuze mu guhana yihanukiriye abayigaragaweho bityo na RIB nayo ikaba isabwa kugera ikerenge mu cyayo.

Amafaranga yose yatanzwe muri uru rwego rwa ruswa angana na 17.406.658.639. Frw aya akaba ari amafaranga ajya kungana n’ingengo y’imari y’Akarere ka Gasabo cyangwa aka Nyarugenge( utu nitwo turere tuhabwa ingengo y’imari nini mu Rwanda).

Kimwe mu bibabaje ngo ni uko 55% batanze amakuru kuri ruswa ntacyo babonye cyayokozweho.

Minisitiri w’ubutabera ufite RIB mu nshingano ze Johnston Busingye ubwo yakiraga indahiro z’abakozi ba RIB yabasabye ko mu byo bagomba kwirinda harimo ruswa.

Ngo ntabwo ruswa igomba kuba kimwe mu biranga abakozi ba RIB.

Abo mu nzego zitandukanye batumiwe muri iyi nama

Impuzandengo y’uko ibigo byagiye bihabwa ruswa

Umuseke.rw