RIB yerekanye abakobwa baherutse kwerekana ubwambure bwabo

RIB yerekanye abakobwa  baherutse kwerekana ubwambure bwabo

Hari abakobwa bari bamaze igihe berekana imyanya ndangagitsina yabo ku mbunga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram na WhatsApp. Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwabataye muri yombi kuko ibyo bakoze bihanwa n’amategeko. Kugeza ubu hafashwe bane.

Video iherutse gusohoka harimo umwe yerekana imyanya ye y’ibanga ari kumwe na mugenzi we bavuga ko bakumbuye kujya muri Nigeria, ko indege ziri hafi kongera guhaguruka.

Amakuru avuga ko bakoze biriya bari bavuye mu kabari bajya mu rugo baba ari ho babikorera.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha Dominique Bahorera avuga ko icyo bakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ugihamijwe ahanwa kugeza no ku myaka itanu y’igifungo n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni 5Frw.

Ati: “ Abanyarwanda(kazi) bamenye ko twahagurukiye gukurikirana abantu bashyira amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga. Baratwangiriza urubyiruko kandi ibyo bakora bihanwa n’amategeko.”

Yavuze ko RIB izakurikirana bariya bantu kuko akenshi biriya babikora babanje gufata ibiyobyabwenge, ndetse ababafata amashusho hakaba n’ubwo bajya kubacuruza.

Umukobwa mukuru muri bo afite imyaka 27, umuto afite imyaka 18 y’amavuko.


Nibahamwa n’ibyaha bazafungwa kugeza ku myaka itanu