RITCO yitandukanyije n’uwiswe umukozi wayo wakoresheje ibyafashwe nk’amagini agateza abantu inzuki muri Nyabugogo

RITCO yitandukanyije n’uwiswe umukozi wayo wakoresheje ibyafashwe nk’amagini agateza abantu inzuki muri Nyabugogo

Ubuyobozi bwa Rwanda Interlink Transports Company Ldt (RITCO Ltd) bwasohoye itangazo rinyomoza ibiherutse gutangazwa ko hari umukozi w’iki kigo gitanga serivisi zo gutwara abagenzi wakoresheje imbaraga zidasanzwe agateza abantu inzuki muri Gare ya Nyabugogo.

Mu cyumweru gishize, hari inkuru yasakaye mu Rwanda y’umugabo wakoresheje imbaraga bamwe bavuga ko ari izo kwa satani wateje abacuruzi inzuki nyuma y’uko abasabye amazi bayamwima.

Ikinyamakuru BTN TV cyatangaje iriya nkuru, cyavuze ko uwakoze biriya bidasanzwe yitwa Rembo akaba asanzwe ari umukozi wa RICTO Ltd.

Gusa RICTO yatangaje ko uriya muntu wiswe umukozi wabo atari we nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iriya Kompanyi kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RITCO Ltd, Nkusi Godfrey, rigira riti “Uyu muntu uvugwa muri iyi nkuru witwa Rembo ntabwo ari umukozi wa RITCO Ltd ndetse ntiyigeze anayikorera igihe icyo ari cyo cyose.”

Iyi kompanyi ivuga ko iriya nkuru yayitwerereye uriya mugabo, ngo yayiharabitse ngo ikanayangisha “abayigana mu buryo bugambiriwe.”

Iri tangazo rivuga ko kuba “RITCO Ltd itarigeze ihabwa umwanya ngo igire icyo ivuga kandi muri iyi nkuru ivugwamo, dusanga ubwabyo bigaragaza neza ko iyi nkuru itakozwe kinyamwuga.”

Risoza risaba abagana RITCO ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kudaha agaciro ibyatangajwe muri iriya nkuru ngo kuko igamije gusebya kiriya kigo.