Rubavu : Bateye ibiro by’abakoresha babo bishyuza amafaranga bakoreye

Rubavu : Bateye ibiro by’abakoresha babo bishyuza amafaranga bakoreye

Abaturage bakoze imirimo mu bikorwa byo kubaka umuhanda uhuza Umurenge wa Nyamyumba na Brasserie mu Karere ka Rubavu, babyukiye ku biro by’abakoresha babo mu gisa n’imyigaragambyo basaba kwishyurwa kugira ngo babone amafaranga yo kohereza abana babo ku mashuri.

Aba bakozi bakoze iyi myigaragambyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukwakira 2021.

Niyomugabo Innocent uyobora by’agateganyo Umurenge wa Nyamyumba, avuga ko bariya baturage bamaze ukwezi n’iminsi 12 badahembwa.

Ati “Rero rwiyemezamirimo ku wa Kabiri yababwiye ko abahemba uyu munsi baza kare ntiyahita abahemba ababwira ko abaha igice.”

Niyomugabo wahise ujya aho bariya baturage bigaragambirizaga, yavuze ko icyatumye bariya bakozi batinda guhembwa ari uko Abashinwa bafite isoko ryo gukora uwo muhanda bari batarahemba rwiyemezamirimo gusa byahise bikemurwa.

Hari amashusho yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe muri bariya bakozi bafunze urugi rw’igipangu gikoreramo abakoresha babo.

Mu majwi yabo aranguruye, aho bavugaga ko bakwiye guhabwa uburenganzira bwabo, bagiraga bati “uburenganzira bw’abakozi bwubahwe.”

Bavuga ko abakoresha babo batinze kubahemba nyamara amafaranga bakoreye ari yo bari bizeye gukoresha mu bikorwa byo gusubiza abana babo ku mashuri dore ko ari mu itangira ryayo.

Barishyuza amafaranga bakoreye mu kubaka rigole z’uyu muhanda w’ibilometero 3,5.